skol
fortebet

Ukraine Yahagaritse Gutanga Pasiporo Ku basore n’abagabo bari mu myaka yo gukora igisirikare

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ukraine yategetse ambasade zayo mu mahanga guhagarika gukomeza gutanga pasiporo ku basore n’abagabo bageze mu myaka yo gukora igisirikali, baba mu mahanga.

Sponsored Ad

Ibi bikubiye mu itegeko rishya ryasohotse mu gihugu mu rwego rwo kugerageza kubagarura gufatanya n’abandi mu rugamba igihugu kirimo n’Uburusiya.

Leta ivuga ko muri iyi munsi bugarijwe n’ikibazo cy’abasirikari bake ku rugamba. Muri iri tegeko ryasohotse kuri uyu wa gatatu, leta ntigaragaza igihe ayo mabwiriza azamara.

Muri icyo gihugu imyaka yo gukora igisirikari ni hagati ya 18 kugera kuri 60.

Ubusanzwe nta mugabo uri muri iyo myaka muri iyi minsi wemerewe kuva mu gihugu, keretse abiherewe uruhushya. Ariko hari benshi bahunze igihugu mu buryo butemewe n’amategeko, hakaba n’abandi bari basanzwe baba hanze y’igihugu mbere yo mu 2022, ubwo intambara yatangiraga.

Leta ivuga ko ikeneye byihutirwa ingabo ku rugamba. Yagaragaje ko hari abasirikari bakiri ku rugamba batarasimburwa na rimwe kuva intambara itangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa