skol
fortebet

“Nahuye n’uruva gusenya”Ubuhamya bugenewe abakundana kugira ngo babukuremo isomo

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Burya ngo akabi gasekwa nk’akeza koko! Ubwo twari mu kazi kacu ko gutara inkuru, umusore w’imyaka 29 ukora mu kigo cy’ubucuruzi gikomeye hano mu Rwanda, yadutangarije ko umunsi wa Saint Valantin awufata nk’umunsi wo gusesagura, kwinezeza, gukora ibyaha ndetse no guhura n’uruva gusenya nk’uko byamugendekeye.
N’amatsiko menshi uyu musore aganira n’umunyamakuru w’umuryango.rw, yamubajije ibyamubayeho maze nawe amusaba kwihangana ati: “Nzakwandikira inyadiko irambuye nushaka uzayishyire mu kinyamakuru (...)

Sponsored Ad

Burya ngo akabi gasekwa nk’akeza koko! Ubwo twari mu kazi kacu ko gutara inkuru, umusore w’imyaka 29 ukora mu kigo cy’ubucuruzi gikomeye hano mu Rwanda, yadutangarije ko umunsi wa Saint Valantin awufata nk’umunsi wo gusesagura, kwinezeza, gukora ibyaha ndetse no guhura n’uruva gusenya nk’uko byamugendekeye.

N’amatsiko menshi uyu musore aganira n’umunyamakuru w’umuryango.rw, yamubajije ibyamubayeho maze nawe amusaba kwihangana ati: “Nzakwandikira inyadiko irambuye nushaka uzayishyire mu kinyamakuru bihe n’isomo abandi basore.”

Ntibyatinze maze inyandiko ayishyikiriza umuryango.rw!

Yatangiye agira ati: “Ndi umusore uhamye rwose, ntacyo mbaye. Sinirata ibigwi ariko ndi mu bantu bakiri munsi y’imyaka 30 bashobora guhembwa amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 800 ku kwezi.

Nkirangiza icyiciro cya 3 cya kaminuza, nahuye n’umukobwa mu kazi aho nkora. Uyu mukobwa rwose urebesheje amaso inyuma, buri musore wese yamwifuza kuko ari igitangaza pe! Umukobwa twaramenyanye tukajya tuvugana ndetse yewe biza gukomera turakundana. Ntiwibeshye ngo yari aciriritse kuko yahembwaga amafaranga aruta ayo mpembwa rwose.

Urukundo rutagira imibare ni akaga

Umukobwa naramukundaga cyane. Dore rero ikibazo naje kugira: umukobwa buri munsi yambwiraga ko tugomba kujya gutembera, akambwira ko tugomba kujya gusura ibyiza nyaburanga bitatse igihugu, ngo kuko we atakuriye mu Rwanda.

Twatangiye kujya muri za parike, ibiyaga byose tubigeraho, inzu ndangamurage ndetse n’ibirunga ntaho twasigaje. Ibi byose nabikoraga muri wa mushahara mpembwa.

Ubwo twari tumaranye umwaka umwe dukundana yaje kunsaba ko twajyana gusura Nyirarume uba muri Kenya maze tukanasura ibyiza nyaburanga bya Kenya. Sinabanje kubyiyumvisha ariko kubera ukuntu namukundaga yabinshyizemo ndabyemera. Ubwo muzi ibyambayeho? Nagujije miliyoni 5 maze tujya muri Kenya.

Tugezeyo yanjyanye ahantu henshi ntari nzi, usibye kuhumva mu bitabo no mu mateka. Ntacyo tutakoze, twasuye amaparike, inzuzi ndetse n’umujyi wa Nairobi. Twamazeyo icyumweru kimwe turagaruka.

Twageze mu Rwanda habura iminsi mike ngo habe Saint valentin. Narakugendeye mugurira impano zihenze, turasohokana, mbese ibintu byari byiza.

Nahuye n’uruva gusenya

Narakomeje nsesagura amafaranga kandi harimo n’inguzanyo ya banki. Nahembwaga ibihumbi 820 ariko ukwezi kwashiraga ndimo amadeni. Umukobwa yaransazije neza nta umutwe, ngeza ubwo ntakibasha kubona ibihumbi 50 ku mufuka kandi mpembwa neza.

Naje kwigira inama ndamubwira nti waretse tugakora ubukwe ko ari byo byiza tukabana ko tumaze kumenyana bihagije kandi tukaba dukundana. Umukobwa ntiyanyemereye cyangwa ngo ampakanire.

Hari ku munsi wa Saint Valentin, nibwo yanyoherereje ubutumwa bugufi bugira buti “Sorry! I’m leaving Kigali for Scotland. Thank you for everything, it was really amusing. I’m getting married in two weeks. When you arrive in Scotland, I shall be happy to see your smile.”

Ngenekereje mu kinyarwanda ubu butumwa bwagiraga buti: “Umbabarire! Mvuye i Kigali nerekeje muri Scotland. Warakoze ku byo wakoze byose, byari bitangaje. Ngiye gushyingirwa mu byumweru bibiri biri imbere. Nugera muri Scotland nzashimishwa no kubona inseko yawe.”

Nkibona ubu butumwa nabaye nk’umusazi neza neza numva isi irangwiriye. Byarangoye kubyakira ariko bigera aho bimvamo ndatuza. Icyambabaje ni amadeni y’urudaca yansigiye kuko byantwaye umwaka kugira ngo ndangize kuyishyura. Ubu yashatse umugabo afite n’umwana aho baba muri Scotland.

Wisesagura, urukundo si amafaranga

Najyaga numva bavuga ngo utaribwa ntamenya kurinda, abandi ngo inyamaswa idakenga yishwe n’umututizi nkagira ngo ni urwenya ariko ubu narabibonye. Basore bagenzi banjye, gukorera amafaranga biravuna kandi kuyageraho ni urugamba. Ntimugasesagure amafaranga yanyu ngo murashimisha abakunzi, mujye mushyiramo imibare.

Umugabo ni ugwa akabyuka. Ubu sinshobora guhirahira naka ideni ngo ndashaka gushimisha umuntu, oya rwose ntibikwiye. Urukundo ni magirirane kandi no hambere amafaranga ataraza ba sogokuru barakundanaga. Muramenye kwinezeza no kwishimisha ntibizabasige iheruheru.”

Ibitekerezo

  • Nonese wowe yakuriye ayawe wowe ntiwamwishimishaho uko ubishaka kose?wenda nicyo cyaba arikibazo utarigeze unakora no kumabere!ariko nimba warakozeho ntakibazo kirimo!erega abantu benshi bibeshya ko gusanfira numukobwa ubuzima uba uhombye!reda aho ubara ko uhombye nahamwe ufata amafaranga ukamuhereza agakora icyo ashaka.naho kuyasangira wayakoreye,,rwose ntacyibazo pe!erega kwishimisha birahenda!!gusa nimba ntacya yigeze akumarira warahombye rwose!!

    Sha ihangane pee utarwaye ntiwakwivuza gsa menya ko urukundo ruruta byose kdi nawe amafaranga yari ayafite wagombaga kwibaza impamvu aye atayakoraho

    kbsa, inyigisho nziza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa