skol
fortebet

Umwimukira yarongoye umugore w’ umuherwe ahita aba umumiliyoneri

Yanditswe: Sunday 11, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore w’ imyaka 25 ukomoka Bamako mu gihugu cya Mali wahunze igihugu cye kavukire, akajya mu Burayi yarongoye umugore ukomoka mu Busuwisi ahinduka umumiliyoneri.
Sekou Oumar, umusore wize ikoranabuhanga rikoreshwa mu itumanaho yibona nk’ umunyamahirwe uruta abandi mu isi kuko yarongoye umukobwa mwiza w’ Umusuwisi ufite ubutunzi buhambaye.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’ inshuti z’ akadasohoka zaturutse mu miryango y’ impande zombi abandi amakuru y’ ubu bukwe bayamenya biciye mu itumanaho. Ababyeyi (...)

Sponsored Ad

Umusore w’ imyaka 25 ukomoka Bamako mu gihugu cya Mali wahunze igihugu cye kavukire, akajya mu Burayi yarongoye umugore ukomoka mu Busuwisi ahinduka umumiliyoneri.

Sekou Oumar, umusore wize ikoranabuhanga rikoreshwa mu itumanaho yibona nk’ umunyamahirwe uruta abandi mu isi kuko yarongoye umukobwa mwiza w’ Umusuwisi ufite ubutunzi buhambaye.

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’ inshuti z’ akadasohoka zaturutse mu miryango y’ impande zombi abandi amakuru y’ ubu bukwe bayamenya biciye mu itumanaho. Ababyeyi ba Sekou oumar bombi bitabiriye ubu bukwe gusa nyina w’ uyu mukobwa niwe wenyine wabashije kubwitabira bivuze ko Sebukwe wa Sekou atabonetse mu bukwe bw’ umukwe bitewe n’ impamvu zitatangajwe na Afrique info dukesha iyi nkuru.

Uyu musore wavuye muri Mali muri 2013 ahunze inyeshyamba zo mu mitwe y’ iterabwoba yambutse aho agereranya no mu kuzimu ahingukira mu Butaliyani. Akigera mu Butaliyani inshuti ye yabaga muri Switzerland yamusabye kuyisura ari naho yahuriye n’ uyu mukobwa waje kumubera umugore.

Sekou n’ uyu mukobwa bahuriye mu kabyiniro ako kanya bahita bakundana ntihagira uwongera kujya kure y’ undi. Mu Ukuboza umwaka ushize 2017 uyu mukobwa yasuye umuryango w’ umusore I Bamako.

Wa musore Sekou yasanze I Burayi muri Switzerland yamugiriye ishyari ishaka kwangiza umubano wa Sekou n’ uyu mukobwa ariko burya nyine ikizaba ku muntu kiba kizamubaho na nyina w’ umukobwa nawe yabanje kurwanya isezerano ryabo aza gusanga adakwiye kubihiriza ubuzima umukobwa amubuza ibimushimisha.

Benshi mu bantu bumvishe iyi nkuru yatatesheje umutwe bibasira uyu mukobwa bavuga ko yakunze umwimukira, bamubwira ko umwimukira nta kindi amukurikiranyeho uretse amafaranga.

Sekou ubu abana n’ umugore we mu mu nzu ikodeshwa y’ igiciro kinini ahitwa Bern, Sekou yabonye akazi keza arishimye ntiyitaye kubavugwa ko yarongoye amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa