skol
fortebet

Rusizi: Umuyobozi wa Njyanama yeguye nyuma yo gusaba ibisobanuro meya

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Béatrice Uwumukiza waraye akuwe ku mwanya w’Umuyobozi w’agateganyo wa RICA, amakuru ava Rusizi aremeza ko yamaze no gusezera ku mwanya wa Perezidante w’Inama Njyanama y’aka Karere.

Sponsored Ad

Visi Perezida wa Njyanama,Kwizera Giovani Fidèle akaba yatumije Inama Nyanama idasanzwe kuri uyu wa Gatandatu amakuru akavuga ko ahanini ari iyo kwiga kuri ubu bwegure bwa Perezidante wayo.

Abyibwirije, mu izina rya Njyanama yari ayoboye,(binanyuranyije n’imikorere y’Inama Njyanama) Madamu Uwumukiza yari aherutse kwandikira Meya Kibiriga ibaruwa imusaba ibisobanuro ariko inamushinja ibyaha byanamucisha umutwe.

Uyu yamwandikiye amusaba ibisobanuro ku ibaruwa yanditse atumira abayobobozi mu nama yo gutegura Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi aho yamushinje gukoresha imvugo iyipfobya.

Uyu yavuze ko yakoresheje imvugo ngo ’Mbandikiye mbatumira mu nama yo kwemeza amatariki twazibukiraho abanyu bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Uyu muyobozi wa Njyanama yakomeje ati " Iyi nyandiko yawe yo kuwa 1/03/2024 igaragaza ko wowe bitakureba ikomeje kubabaza abanyarwanda bose by’umwihariko irashengura abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994."

Amakuru ava Rusizi avuga ko imiyoborere y’uyu Mudamu ariyo ntandaro ya byinshi mu bibazo Nyobozi y’Akarere ndetse by’umwihariko kuri Meya Kibiriga bahuraga nabyo mu kazi ka buri munsi.

Andi makuru yo akaba anavuga ko binashoboka ko atari bugende wenyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa