skol
fortebet

Ababyeyi bahambye umwana ari muzima bamuhoye kunanirwa gufata mu mutwe imirongo yo muri Bibiliya

Yanditswe: Monday 04, Feb 2019

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 7 yahambwe ari muzima mu isanduku y’urubura n’ababyeyi be bimuviramo urupfu,nyuma y’aho yananiwe gufata mu mutwe umurongo wa Bibiliya.

Sponsored Ad

Uyu mwana witwa Ethan Hauschultz yashyizwe mu isanduku ikozwe mu rubura n’abamureraga barimo Timothy naTina Hauschultz nyuma yo kumara umwanya bamuhatira gufata mu mutwe umurongo wo muri Bibiliya bikamunanira.

aba babyeyi gito n’umwana wabo w’imyaka 15, bari bamaze icyumweru kirenga bahanisha uyu mwana muto kwikorera ingiga y’igiti ifite ibiro bisaga 19 amasaha 2 ku munsi bamuhora kudafata mu mutwe umurongo wo muri Bibiliya.

Polisi yo muri USA aba bantu bakomokamo, yavuze ko uyu mwana yakubitwaga imigeri ndetse yakubiswe amakofe arenga 100 muri iki cyumweru azira kunanirwa gufata mu mutwe imirongo 13 ya bibiliya ku munsi.

Uyu mwana w’imyaka 15 w’aba babyeyi gito yabwiye polisi ko ariwe wari ushinzwe gucunga uyu mwana n’impanga ye kugira ngo badatura hasi iyi ngiga y’igiti amasaha abiri atarashira.

Umubyeyi wa Ethan wari waramusigiye aba babyeyi gito,yagarutse kumureba asanga ntabwo agihumeka ndetse umutima we utagitera kubera ihohoterwa yakorewe,yanashyinguwe ari muzima.

Aba bagizi ba nabi batawe muri yombi ndetse byitezwe ko bashyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo bakanirwe urubakwiriye.

Ibitekerezo

  • abazungu benshi burya baba arabasazi binjiji nkibi nkomuri afirika nziko bitaba

    Twese nk’ababyeyi,turababaye cyane.Akenshi bene ibi ni Satani uba abyihishe inyuma.Nibyo koko,Imana ishaka ko tumenya imirongo imwe ya Bible mu mutwe,kugirango dushobore kubwiriza abantu ubwami bw’Imana.Ariko imirongo 13 ku munsi,biraruhije kuyifata mu mutwe.Impamvu tugomba kwiga Bible,nukugirango tumenye neza icyo Imana idusaba,tugikore,Imana izaduhembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Hari ibintu byinshi Bible ivuga,usanga abantu batazi,hanyuma bigatuma bataba inshuti z’Imana.Urugero,benshi ntibazi ko kwibera mu byisi gusa ntushake Imana bizatuma babura ubuzima bw’iteka.Bisome muli 1 Yohana 2:15-17.Niba ushaka kwiga Bible ku buntu,tugusanga iwawe tukayigana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa