skol
fortebet

Ababyeyi bashyingiranyije abana babo b’impanga b’imyaka 6 kubera imyizerere y’idini ry’ababudisite [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, Dec 2018

Sponsored Ad

Abana b’impanga b’imyaka 6 bavukana mu gihugu cya Thailand bashyingiranywe mu muhango w’idini ry’aba Budhiste,nyuma y’aho ababyeyi babo bavuze ko mu myaka ishize bari inshuti ndetse bongeye kuvuka ubwa kabiri ari impanga bityo bakwiiriye kubana kugira ngo bazahorane iteka.

Sponsored Ad

Kubera imyizerere y’aba Budhisite, Amornsan Sunthorn Malirat w’imyaka 31 na Phacharaporn w’imyaka 30 bemeye gushyingiranya abana babo b’impanga Kiwi na Guitar bavutse muri 2012 kubera imyizerere y’idini yababwiye ko aba bana bahoze ari inshuti kera bakaza gupfa nyuma bakavuka ari impanga bityo bagomba gushyingiranwa kugira ngo bazabane akaramata.

Aba bana bakimara kuvuka muri Nzeri 2012,ababyeyi babo bahise bemeza ko bahoze bakundana mu buzima bwahise ariyo mpamvu bavutse ari impanga kugira ngo bazashyingiranywe babane iteka.

Aba babyeyi bavuze ko uyu muhungu n’umukobwa wabo bapfuye kera hari ideni ry’urukundo batarishyura ariyo mpamvu bavutze ari impanga kugira ngo basoze urukundo rwabo.

Ababyeyi b’aba bana babakoresheje ubukwe bw’igitangaza bwashowemo akayabo k’amafaranga ndetse bemeza ko bazabarera bari kumwe hanyuma bakazishakira abo bazabana nibamara kuba bakuru kuko uyu ari umuhango gakondo wo kubakuraho inyatsi y’uburwayi.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa