skol
fortebet

Ababyeyi bategetse umusore wishe umukobwa wabo gushyingiranwa n’umurambo we

Yanditswe: Sunday 13, Jan 2019

Sponsored Ad

Umusore ukomoka muri Nigeria witwa Saliu Ladayo,bivugwa ko yatewe n’amadayimoni yategetswe gushyingiranwa n’umurambo w’umukunzi we nyuma yo kumwica.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imayaka 24 yabwiye abahize umuryango w’umukunzi we ko yatewe n’amashitani bituma yica umukunzi we byatumye ababyeyi b’uyu mukobwa bamutegeka gushyingiranwa n’umurambo we.

Saliu Ladayo yabwiye polisi ko yateye uyu mukobwa w’imyaka 19 witwa Confidence Chidiebere icyuma cyo mu gikonimu gituza bimuviramo gupfa nyuma yo kumutuka ko ari umunebwe.

Bivugwa ko uyu mukobwa yagize agahinda kenshi ubwo yamenyaga ko uyu musore Ladayo yamuciye inyuma agasambana n’undi mukobwa.

Ababyeyi b’uyu mukobwa babwiye uyu musore ko azabanza gukora ubukwe n’umurambo we mbere y’uko bamuhamba bitera benshi urujijo.

Bagize bati “ugomba kuza ukajyana natwe mu rugo,ugakora ubukwe n’umurambo we,ndetse ukaduha inkwano mbere y’uko tumushyingura.

Ibinyamakuru byo muri Nigeria byavuze ko hashize amezi 8 uyu murambo w’uyu mukobwa ukiri mu buruhukiro kubera ko uyu musore yanze gyshyingiranwa nawo.

Umuryango w’uyu mukobwa ngo wabwiye uyu musore ko bazamuroga we n’abagize umuryango we nakomeza kwinangira akanga kurongora uyu murambo.

Confidence wishwe n’umukunzi we Ladayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa