skol
fortebet

Abadepite bari mu mazi abira bazira kwifata ‘Selfie’ ku mugore w’umudipolomate(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Abadepite biganjemo abagabo bo mu gihugu cya Iran bari mu mazi abira nyuma yo gusakara ku ifoto ibagaragaza bari kwifotoreza kuri Federica Mogherini, umugore ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Abo badepite b’abagabo bifotoreje kuri Mogherini kuri uyu wa Gatandatu mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo Perezida Hassan Rouhani yarahiriraga kuyobora icyo gihugu. Amafoto yakwirakwijwe agaragaza Mogherini ashagawe n’abadepite b’abagabo bamwifotorezaho bakoresheje (...)

Sponsored Ad

Abadepite biganjemo abagabo bo mu gihugu cya Iran bari mu mazi abira nyuma yo gusakara ku ifoto ibagaragaza bari kwifotoreza kuri Federica Mogherini, umugore ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Abo badepite b’abagabo bifotoreje kuri Mogherini kuri uyu wa Gatandatu mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo Perezida Hassan Rouhani yarahiriraga kuyobora icyo gihugu.

Amafoto yakwirakwijwe agaragaza Mogherini ashagawe n’abadepite b’abagabo bamwifotorezaho bakoresheje telefone.

Iyi myitwarire yanenzwe bikomeye ayo mafoto akigera hanze, bamwe bavuga ko atari imyitwarire ikwiriye intumwa za rubanda nk’uko BBC yabitangaje.

Alireza Salimi, umwe mu badepite yavuze ko imyitwarire abo badepite bagaragaje igaragaza gupfukamira abanyaburayi asaba ko bakwiye kwitaba komite ishinzwe imyitwarire.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bavuze ko ibyakozwe n’abo badepite ari urukozasoni ku gihugu, aho ibigaragara kuri ayo mafoto byagereranyijwe n’ibyakozwe muri filimi yitwa Malena, igaragaza abagabo benshi barwanira gukongeza itabi ry’umugore witwa Monica Belluci, kuko na bo wabonaga barwanira �wifo4orgza kuri Federica Mogherini.

Umujyanama wa Perezida Rouhani, Hesam Ashena , yagize ati “Ibi bijyanye n’umuco kurusha kuba ikibazo cya Politiki.Buri umwe muri abo badepite bifotoje akwiye kwisobanura.”

Madamu Mogherini yasohoye raporo y’uruzinduko rwe muri Iran ariko ntiyigeze akomoza kubyamafoto abadepite bamwifotorejeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa