skol
fortebet

Abafana b’Ubwongereza barashakishwa na polisi kubera kunywa agasembuye kakabakoresha amahano [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

Umwongerezakazi wanyoye agasembuye kenshi yarangiza akajya kwishimira ko Ubwongereza bwabonye itike yo kwerekeza mu mikino ya ½ cy’irangiza butsinze Sweden ibitego 2-0 amena ibirahuri bya Ambulance ari gushakishwa uruhindu na polisi we na bagenzi be bafatanyije.

Sponsored Ad

Uyu mugore wafashwe amafoto agakwirakwizwa hirya no hino n’abafana,ari guhigwa bikaze we n’abandi bafatanyije icyaha, kuko polisi yasohoye itangazo ishimira abagize uruhare mu gufotora aya mafoto bityo igiye guhiga aba bafana bagafungwa ndetse bakariha iyi modoka bangije.

Nyuma y’umukino wa ¼ cy’igikombe cy’isi Ubwongereza bwatsinzemo Sweden ibitego 2-0 bugakora amateka yo kugera muri ½ cy’irangiza baherukaga mu mwaka wa 1990,umugore utavuzwe izina yahise ajya ku mbangukiragutabara yari hafi y’aho bareberaga umupira arayurira atangira kuyimena ibirahuri akoresheje amaguru byatumye haza uruhuri rw’abafana bayibyiniraho karahava.

Polisi y’ubwongereza yasohoye itangazo ishimira abafana bashyize hanze aya mafoto ndetse bavuga ko bagiye guhiga uyu mugore na bagenzi be bagaragaye bangiza iyi modoka agakanirwa urumukwiye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa