Kigali

Abafana b’Ubwongereza barashakishwa na polisi kubera kunywa agasembuye kakabakoresha amahano [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 July 2018 Yasuwe: 1566

Umwongerezakazi wanyoye agasembuye kenshi yarangiza akajya kwishimira ko Ubwongereza bwabonye itike yo kwerekeza mu mikino ya ½ cy’irangiza butsinze Sweden ibitego 2-0 amena ibirahuri bya Ambulance ari gushakishwa uruhindu na polisi we na bagenzi be bafatanyije.

Uyu mugore wafashwe amafoto agakwirakwizwa hirya no hino n’abafana,ari guhigwa bikaze we n’abandi bafatanyije icyaha, kuko polisi yasohoye itangazo ishimira abagize uruhare mu gufotora aya mafoto bityo igiye guhiga aba bafana bagafungwa ndetse bakariha iyi modoka bangije.

Nyuma y’umukino wa ¼ cy’igikombe cy’isi Ubwongereza bwatsinzemo Sweden ibitego 2-0 bugakora amateka yo kugera muri ½ cy’irangiza baherukaga mu mwaka wa 1990,umugore utavuzwe izina yahise ajya ku mbangukiragutabara yari hafi y’aho bareberaga umupira arayurira atangira kuyimena ibirahuri akoresheje amaguru byatumye haza uruhuri rw’abafana bayibyiniraho karahava.

Polisi y’ubwongereza yasohoye itangazo ishimira abafana bashyize hanze aya mafoto ndetse bavuga ko bagiye guhiga uyu mugore na bagenzi be bagaragaye bangiza iyi modoka agakanirwa urumukwiye.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamenyekanye igihe nyacyo cya kibuye kinini kizagongera isi...

Ikibuye kinini cyitwa Apophis kiri mu kirere, gikomeje kwegera isi birenze...
22 January 2019 Yasuwe: 2816 2

Umugabo yikase ijosi nyuma yo kumenya ko arwaye SIDA

Umugande witwa Waswa Kalibara w’imyaka 55 yafashe icyuma ari mu nzu ya...
21 January 2019 Yasuwe: 2959 1

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ari kurunguruka umukobwa wa...

Umunyamerika witwa Geoffrey Cassidy wo mu mujyi wa Miami, muri Leta ya...
20 January 2019 Yasuwe: 2534 0

Abasore b’abakire b’I Dubai baciye ibintu kubera ubuzima bwo kwinezeza...

Itsinda ry’abasore b’abakire bo mu mujyi wa Dubai ryaciye ibintu kubera...
19 January 2019 Yasuwe: 5941 1

Bya bipupe byifashishwa mu gutera akabariro byatangiye guhemukira abagabo...

Ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro (sex robots) byatangiye kwangiza...
19 January 2019 Yasuwe: 7069 4

Umugabo n’umugore bahanutse ku manga ndende nyuma yo kunywa agasembuye...

Umugore witwa Meenakshi Moorthy w’imyaka 30 n’umukunzi we Vishnu Viswanath...
19 January 2019 Yasuwe: 1967 0