skol
fortebet

Abafundi bakoze agashya bajya kubaka bambaye impenure n’amakanzu y’abagore babo [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

Abafundi bo mu Bwongereza bakoze agashya bajya kubaka bambaye impenure n’amakanzu y’abagore babo kubera ko abakoresha babo bababwiwe ko batagomba kubaka bambaye amakabutura mu gihe ubushyuhe bugeze kuri 26C.

Sponsored Ad

Aba bafundi bubakaga ahitwa Chertsey mu ntara ya Surrey, bababajwe n’amategeko mashya yabashyiriweho yo kureka kwambara mu gihe cy’izuba ryinshi,niko guhimana n’abakoresha babo bajya kubaka bambaye impenure n’amakanzu y’abagore babo.

Umufundi witwa Simon Miles w’imyaka 45 yabwiye The Sun ko batishimiye amategeko mashya bashyiriweho cyane ko bari bamenyereye kwiyambarira amakabutura.

Yagize ati “Amakabutura niyo myambaro yafashaga abafundi mu kazi.Ngiye gushaka akandi kazi kuko njye na bagenzi banjye turabangamiwe, ntitwashobora gukora twambaye amapantaro.Twabwiwe ko ari impamvu zo kurengera ubuzima bwacu. Twambaye impenure n’amakanzu kubera ko abagore dukorana nabo babyambara,turavuga tuti natwe ntabwo baduhagarika gukora.”

Aba bafundi bavuze ko biganye abanyeshuli babigenje gutyo ubwo ibigo by’amashuli byo mu Bwongereza bimwe na bimwe byacaga kwambara amakabutura.

Ibitekerezo

  • mbega,batuma,umuntu aseka agapfa peee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa