skol
fortebet

Abagabo babiri basiganwa kuri moto bagonganiye mu irushanwa baterana ibipfunsi karahava [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

Abagabo babiri bari mu isiganwa mu gihugu cya Costa Rica barwanye karahava ubwo umwe yari agonze mugenzi we,ibyari isiganwa bihinduka intambara,baterana amakofe karahava.

Sponsored Ad

Jorge Martinez na Marion Calvo bazwi cyane mu mukino wo gusiganwa kuri moto mu gihugu cya Costa Rica,barwaniye muri shampiyona y’igihugu yo gusiganwa kuri moto yabaye muri Gashyantare ukwizi gushize ubwo umwe yagongaga undi bigatuma bose batakaza amahirwe yo gukomeza irushanwa.

Ubwo aba bagabo basiganwa kuri moto bari barangije umuzenguruko wa mbere wa sitade,umwe yagonze undi ntiyahita agwa,afata kuri moto ya mugenzi we barahagarara,uwagonzwe ahita atera igipfunsi mugenzi we bararwana rubura gica.

Kubera ko umwe yakubise undi amutunguye,mugenzi we yahise amwirukaho mu muhanda bakoreshaga basiganwa barwanira hagati,byatumye abasiganwa bamwe bagabanya umuvuduko batakaza ibihe.

Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa kuri moto muri Amerika y’Amajyepfo,ryahise rifatira aba bagabo bombi ibihano byo kumara imyaka 2 batitabira amarushanwa kubera iyi myitwarire mibi bagaragaje mu irushanwa nyirizina.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru,yagaragaje aba bagabo basiganwa kuri moto bari guterana amakofe nyuma y’aho umwe agonze undi,moto ye akayirekura,agasigara afashe ku ya mugenzi we.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa