skol
fortebet

Abagabo barwanye n’ikiyoka kinini bakoresheje inkoni ubwo cyageragezaga kuniga imbwa yabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

Abagabo bakomoka muri Thailand bafashwe amashusho bari kurwana n’ikiyoka kinini bakoresheje inkoni ubwo cyashakaga kuniga imbwa yabo bakaza kuyitabara.

Sponsored Ad

Iki kiyoka kinini cyafashe iyi mbwa ijosi kiyizingaho kirayiniga hafi no kuyica, nibwo aba bagabo bahise bahagokoka batangira kugikubita inkoni ndetde baza no kugikurura umurizo kugira ngo kirekure iyi mbwa cyari cyafashe.

Ubwo aba bagabo batangiraga gukubita iki kiyoka ntirekuye iyi mbwa yabo,byatumye bafata umwanzuro wo kugifata umurizo umwe ahita akurura iyi mbwa,kirayirekura.

Iki kiyoka cyahise cyigendera aba bagabo basigarana imbwa yabo gusa abashyize ku mbuga nkoranyambaga aya mashusho ntibigeze bavuga aho ibi byabereye.

Abantu basaga ibihumbi 75 barebye aya mashusho y’aba bagabo yasgyizwe kuri Facebook ku wa Gatatu w’iki cyumweru ndetse yagiye ahanahanwa ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa