Kigali

Abageni 200 bagiye gusezerana bari mu ikamyo imwe ya rukururana-AMAFOTO

Udushya   Yanditswe na: 16 February 2017 Yasuwe: 5901

Kuri Katedarali ya Rubaga iherereye mu mujyi wa kampala mu gihugu cya Uganda, habereye ubukwe bwagatangaza byahagurikije benshi bari baje kwihera ijisho kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017, nyuma y’aho abageni 200 bagiye gusezerana bari mu modoka imwe yarukururana.

Uko ari 200 bagombaga gusezerana ku munsi umwe, bahisemo gukodesha imodoka nini zizwiho kwikorera amakontineri ngo ibe ariyo ibafasha kugera ku rusengero aho bari gusezeranira.

Ni ubukwe bwasize inkuru ndetse benshi bari baje kureba bibazaga ukuntu bahuje umugambi wo gusezerana ku munsi umwe ari benshi n’uburyo barindiranyije ngo babikorere rimwe.

Kuva ku isaha ya saa mbili z’igitondo, cyo kuri uyu wa kane ku rusengero ngo hagaragara urwerere rw’imyenda yari yambawe n’abageni ndetse n’ibara ry’umukara ryakomeje kwiganza biturutse ku kuba ariryo abagabo bari bahisemo kwambara.

Mu ivara abandi mu makositimu, ngo bari barateguye ibi birori bafite n’insanganyamatsiko ijyanye n’iminsi 77 bamaze babitegura ivuga mu ndimi z’amahanga ngo 77 Days Of Glory, cyangwa se iminsi 77 y’ikuzo.

Imodoka yifashishijwe yo mu bwoko bwa Mercedens Benz, ibageza ku rusengero yanifashishijwe mu kubatembereza umujyi bagana ahagombaga gufatirwa amafoto.

Buri mugeni n’umusore, bari bemerewe kuzana n’umusore umwe wabaherekeje, umushyingira na sebukwe w’umusore.

Ubu bukwe bubaye ubwa mbere mu mateka, aho ubwa ubuheruka bwabereye I Canaan mu myaka yashize aho basezeranyije abagera ku 141 gusa.




Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa yasebeje umuhungu wamusabiye ko babana kuri Radio

Umusore witwa Rob yahuye n’uruva gusenya ubwo yahamagaraga umukunzi we...
26 April 2018 Yasuwe: 668 0

Whatsapp yazamuye imyaka umuntu agomba kuba yujuje ngo yemererwe...

Ubuyobozi bw’ urubuga nkoranyambaga rwa Facebook ari narwo rufite urubuga...
26 April 2018 Yasuwe: 609 0

Ifoto Rihanna yashyize hanze yambaye ubusa ari gusuka amazi mu myanya ye...

Ifoto Rihanna yashyize hanze yambaye ubusa ari gusuka amazi mu myanya ye...
26 April 2018 Yasuwe: 5771 0

Mayibobo yasambanyirije ku ngufu umugore ku karubanda bagenzi be...

Umwana w’umuhanda yatunguye benshi bamuguye hejuru yihereranye umugore muri...
25 April 2018 Yasuwe: 6687 2

Umukecuru yamaze imyaka irenga 60 atwite atabizi

Umukecuru witwa Estela Meléndez w’imyaka 91 ukomoka muri Chili yatangaje ko...
25 April 2018 Yasuwe: 2279 0

Umunyamideli uzwi cyane muri Kenya kubera imiterere ye yifotoje yambaye...

Umunyamideli witwa Corazon Kwamboka ukundwa n’abagabo benshi muri Kenya...
25 April 2018 Yasuwe: 5347 0