Kigali

Abageni 200 bagiye gusezerana bari mu ikamyo imwe ya rukururana-AMAFOTO

Udushya   Yanditswe na: 16 February 2017 Yasuwe: 5897

Kuri Katedarali ya Rubaga iherereye mu mujyi wa kampala mu gihugu cya Uganda, habereye ubukwe bwagatangaza byahagurikije benshi bari baje kwihera ijisho kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017, nyuma y’aho abageni 200 bagiye gusezerana bari mu modoka imwe yarukururana.

Uko ari 200 bagombaga gusezerana ku munsi umwe, bahisemo gukodesha imodoka nini zizwiho kwikorera amakontineri ngo ibe ariyo ibafasha kugera ku rusengero aho bari gusezeranira.

Ni ubukwe bwasize inkuru ndetse benshi bari baje kureba bibazaga ukuntu bahuje umugambi wo gusezerana ku munsi umwe ari benshi n’uburyo barindiranyije ngo babikorere rimwe.

Kuva ku isaha ya saa mbili z’igitondo, cyo kuri uyu wa kane ku rusengero ngo hagaragara urwerere rw’imyenda yari yambawe n’abageni ndetse n’ibara ry’umukara ryakomeje kwiganza biturutse ku kuba ariryo abagabo bari bahisemo kwambara.

Mu ivara abandi mu makositimu, ngo bari barateguye ibi birori bafite n’insanganyamatsiko ijyanye n’iminsi 77 bamaze babitegura ivuga mu ndimi z’amahanga ngo 77 Days Of Glory, cyangwa se iminsi 77 y’ikuzo.

Imodoka yifashishijwe yo mu bwoko bwa Mercedens Benz, ibageza ku rusengero yanifashishijwe mu kubatembereza umujyi bagana ahagombaga gufatirwa amafoto.

Buri mugeni n’umusore, bari bemerewe kuzana n’umusore umwe wabaherekeje, umushyingira na sebukwe w’umusore.

Ubu bukwe bubaye ubwa mbere mu mateka, aho ubwa ubuheruka bwabereye I Canaan mu myaka yashize aho basezeranyije abagera ku 141 gusa.
Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’ imyaka 29 wifuza kuzapfa ari isugi aratwite kandi ntiyigeze...

Umukobwa w’ imyaka 29 wo mu gihugu cya Canada utarakorana imibonano...
18 February 2018 Yasuwe: 5524 0

Portugal: Polisi ifunze umugabo wari utwaye ibiyobyabwenge bya ’Cocaine’ mu...

Polisi ikorera ku kibuga cy’indege cya Lisbon mu gihugu cya Portugal...
17 February 2018 Yasuwe: 1994 1

Kigali: Umugabo yagaragaye ku gipangu cy’ indaya ataka

Mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2018 umugabo yahuriye n’uruva gusenya mu...
16 February 2018 Yasuwe: 9063 0

Uganda: Hahembwe abakundana batsinze irushanwa ryo ‘Gusomana’

Kuya 14 Gashyantare, 2018 Kamwe mu tubari dukomeye muri Uganda ‘Club...
16 February 2018 Yasuwe: 4334 0

Amafoto yavugishije abantu kuri uyu munsi wa St. Valentine

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundanye...
14 February 2018 Yasuwe: 11212 0

AGASHYA: Basezeranye bambaye ubusa ubukwe bwabo bucisha kuri televiziyo...

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundanye...
14 February 2018 Yasuwe: 6399 1