skol
fortebet

Abageni bakoze agashya mu bukwe bwabo bwabereye rimwe n’umukino w’Ubwongereza[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018

Sponsored Ad

Daniel Surrige na Rachel Cave n’Abongereza bakoze ubukwe buhurirana n’umukino w’ikipe y’igihugu cyabo cyakinaga na Sweden muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’isi, byatumye bakodesha igitereviziyo cya rutura ku mapawundi 750 abashyitsi babo barawureba.

Sponsored Ad

Mu bukwe bwose abantu bose baba bahanze amaso abageni,ariko aba bo bahisemo ko abashyitsi n’abasangwa birebera umupira w’ikipe y’igihugu ibirori bigakomeza urangiye.

Ubwo ubwongereza bwatsindaga igitego,icyari salle iberamo ubukwe cyahindutse inzu yo gufaniramo abageni n’abashyitsi 120 bafana Ubwongereza kugeza bugeze mu mikino ya ½ cy’irangiza mu gikombe cy’isi bwaherukagamo mu myaka 28 ishize.

Aba bageni bavuze ko ubukwe bwabo bwabaye agatangaza ndetse batazabwibagirwa kubera ko bwahuriranye n’intsinzi y’amateka y’Ubwongereza.

Ubwongereza bwatsinze Sweden ibitego 2-0, bwashimishije uyu mugore n’umugabo bambikana impeta yo kubana urudashira bamwenyura.

Byabanje kugora aba bageni kubona televiziyo kuko aho bakoreye ubukwe itari ihari byatumye batanga akayabo kugira ngo abashyitsi babo bishime.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa