Kigali

Abagore 2 bashatse kurwanira mu ndege bapfa ko umwe yonsaga umwana we iruhande rw’umugabo w’undi

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 October 2018 Yasuwe: 3632

Umugore witwa Reka Nyari ukomoka muri USA, yatangaje ko yashwanye n’umugore mugenzi we bapfa ko yonsaga umwana we mu ndege hafi y’umugabo we ndetse amushinja ko yari agamije kumumutwara amwereka amabere ye.

Uyu mugore ukomoka muri Finland ariko akaba atuye mujyi wa New York yavuze ko akunda konsa umwana we uri hafi kuzuza imyaka 4 mu ruhame ndetse bitagakwiriye kugira uwo bibangamira,kuko amabere ye yaremewe konsa uyu mukobwa we witwa Ilo.

Yagize ati “Umugore twari twicaranye mu ndege ari kumwe n’umukunzi we tuva New York twerekeza Budapest,Hongria,yanshinje ko nshaka kumumutwara kubera ko nonsaga umwana wanjye mu ruhame.Abantu bagakwiriye kureka gcira urubanza abagore uri konsa umwana we mu ruhame,bamwita ko ari umusambanyi ushaka kubatwara abagabo.Yanyise umujura.Amabere imana yayaduhaye kugira ngo twonse abana, ntabwo yayaduhaye kubera imibonano mpuzabitsina.”

Reka yashwanye n’uyu mugore bari mu rugendo,ubwo yahaga ibere uyu mwana we hafi y’umugabo we ararakara ndetse atekereza ko ari uburyo bwo gukurura umugabo we ngo amumutware, aramubuza barashwana.

Uyu mugore witwa Reka Nyari akunze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto yambaye ubusa ari konsa uyu mwana we,bigatuma benshi bacika ururondogoro.

Reka Nyari akunze gushyira kuri Instagram amafoto ye yambaye ubusa ari konsa

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye...

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi...
22 August 2019 Yasuwe: 5473 0

Uwatashyaga inkwi zo gucana yaguye ku butumwa bwari bumaze imyaka 50 mu...

Umugabo wo muri Alaska wari urimo gutashya inkwi yaguye ku butumwa bwari...
20 August 2019 Yasuwe: 8725 0

Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gukorakora umugore w’umusirikare muri bisi...

Umugabo w’umunya Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
19 August 2019 Yasuwe: 7563 2

Umugabo ukina n’inzoka n’undi ukina n’impyisi bateye benshi ubwoba[AMAFOTO]

Ubwoba ni kimwe mu bintu bituma umuntu atakwegera ikintu cyangwa ikiremwa...
19 August 2019 Yasuwe: 6395 1

Umwongereza n’umukunzi we bahanutse kuri Etaje barangirika cyane ubwo barimo...

Umwongereza w’imyaka 30 n’umukunzi we bahuye n’uruva gusenya ubwo barimo...
19 August 2019 Yasuwe: 3867 0

Umugore yahanutse ku manga ubwo yageragezaga kwifata Selfie ahagaze hejuru...

Umugore w’imyaka 27 yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira aga selfie...
18 August 2019 Yasuwe: 3985 0