skol
fortebet

Abagore 3 bava inda imwe batunguwe no gusanga batwite bose [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugore Ogechi Babalola n’ umugabo bari mu myiteguro yo kwakira umwana wabo w’ imfura. Uyu mugore yatunguwe no gusanga na bakuru be babiri nabo batwite.

Sponsored Ad

Uyu munsi, Babalola , Chika Okafor na Onyeka Ufere bose baritegura kwakira ibibondo mu byumweru biri imbere

Babalola yagize ati "Njye na Chika ni ubwa mbere tugiye kubyara ndetse turumva tunafite akoba ariko umuvandimwe wacu we Onyeka we yabinyuzemo byose ubwo yibarukaga impanga”

Yongeyeho ko ashimishijwe no kuba bose bagiye kubyara mu gihe kimwe. Babalola afite imyaka 26 y’ amavuko, Okafor 27 naho Ufere akagira 30 akaba yitegura kubyara impanga mu kwezi kwa 12.

Aba bagore bo muri Nigeria ubwo bahuriraga muri California bakamenya ko bose batwite bifashe amafoto bagaragaza ibyishimo batewe no guhurirana kw’ iki gikorwa nk’ uko byatangajwe na Afrikmag UMURYANGO ukesha iyi nkuru..

Okafor yagize ati “Nikangahe bizabaho ko dutwitira rimwe. Ni umugisha udashira”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa