Kigali

Abagore b’abakinnyi b’ibyamamare batunguye benshi kubera ibyo bagiye gukoresha imyenda yabo y’imbere [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 June 2019 Yasuwe: 4478

Abagore b’abakinnyi babiri bakinira ikipe ya Stuttgart mu mupira w’amaguru batunguye benshi nyuma yo gutangaza ko bagiye kugurisha imyenda yabo y’imbere [underwearS] ku bafana babakunda kugira ngo bateranye amafaranga yo guha abatishoboye n’abarwayi.

Aba bagore b’abakinnyi barimo uwitwa Mirjana Zuber w’umukinnyi witwa Steven Zuber wa Stuttgart na Ina Aogo umugore wa Dennis Aogo nawe ukinira Stuttgart,bavuze ko bagiye gufungura icyamunara kuri internet kizabafasha kugurisha imyambaro y’imbere bambaye,amafaranga bazakuramo bazayafashisha abakene.

Aba bagore babiri bazwi cyane mu Budage kubera kumurika imideli ndetse n’uburanga bwabo burangaza benshi,biyemeje kugurisha iyi myenda yabo y’imbere mu bafana babo n’aba Stuttgart.

Mirjana yagize ati “Hari abantu bansabye ko nabagurisha imyenda yanjye y’imbere nambaye ndabyanga ariko ubu ngiye kubikora kubera igikorwa cy’urukundo.”

Mugenzi we Aogo yahise amwunganira yemeza ko iki gikorwa batekereje ari cyiza kuko kizatuma bafasha abafana babo bababaye gusa ntabwo abagabo babo baratangaza uko bakiriye uyu mwanzuro w’abagore babo.






Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Samantha yafunzwe azira gushyamirana na murumuna we wifuzaga ko yahuza...

Umukobwa witwa Samantha Kershner yafunzwe azira gushyamirana na murumuna we...
26 June 2019 Yasuwe: 1520 0

Umugore yabaye icyamamare ku isi yose kubera ukuntu yatabaye umwana wari...

Umugore wo mu gihugu cya Colombia yaciye ibintu ku isi hose kubera ukuntu...
25 June 2019 Yasuwe: 5965 0

Umubyeyi w’abana 4 yituye hasi bitunguranye ahita apfa nyuma y’ iminota 27...

Tina Hines, umubyeyi w’ abana bane yituye hasi bitunguranye ahita apfa,...
25 June 2019 Yasuwe: 5114 1

Pasiteri yasambanyije umukobwa w’imyaka 12 nyuma yo kubeshya nyina ko agiye...

Umupasiteri w’imyaka 51 ukomoka muri Afurika y’Epfo yakoze amahano...
25 June 2019 Yasuwe: 2292 0

Abaganga basanze ibiyiko 7 icyuma cyo guhata,igifungura imisumari n’uburoso...

Umugabo wo mu Buhindi yateye ubwoba abaganga ubwo bamunyuzaga mu cyuma...
25 June 2019 Yasuwe: 2502 0

Umusore wasabye umwanditsi ukomeye Wole Soyinka kumuvira mu mwanya mu...

Abanya Nigeria benshi bacitse ururondogoro kubera umusore ukiri muto...
25 June 2019 Yasuwe: 3371 0