skol
fortebet

Abagore ibihumbi 5,000 bitabiriye umuhango wo gukubitwa inkoni n’abapadiri kugira ngo babirukaneho imyuka mibi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

Abahindekazi bagera ku bihumbi 5,000 bitabiriye umuhango wo gukubitwa inkoni nyinshi n’abapadiri,kugira ngo babirukaneho imyuka mibi ndetse n’uburwayi butandukanye.

Sponsored Ad

Batonze imirongo miremire cyane mu gace kitwa Tamil Nadu,Abahindekazi bagera ku bihumbi 5 bitabiriye umuhango wo gukubitwa n’aba padiri batandukanye kugira ngo babarinde imyuka mibi yababayeho karande ndetse babarinde kwandura indwara.

Muri uyu muhango ngarukamwaka,abagore n’abana b’abakobwa bateranira mu gace ka Tamil Nadu kugira ngo bakubitwe iza akabwana n’abapadiri mu rwego rwo kubeza ndetse no kubarinda indwara zitandukanye.

Muri ibi birori byitwa Vijayadashami festival,abapadiri bakubita aba bagore bakababaza cyane mu rwego rwo kugira ngo babone iyi migisha itandukanye.

Mu mashusho yakwirakwiriye hirya no hino,aba bapadiri bakubitaga buri mugore n’umukobwa wese akababara kugeza ubwo atacyumva uburibwe.

Uyu muhango wo gukubita aba bagore uri kubera mu ngoro yitwa Sri Achappan aho abapadiri bambara imyambaro gakondo bakaza gukubita inkoni zitagira ingano bakoresheje umugozi n’iminyafu kugira ngo babirukaneho imyuka mibi.

umukecuru w’imyaka w’imyaka 60 yavuze ko inkoni imwe bakubiswe yirukana imyuka mibi ndetse ngo iyo ukubiswe nyinshi bagenda bose mu gihe umwana w’umukobwa w’imyaka 14 we yavuze ko imihango ye ihindagurika bityo yaje gukubitwa ngo igende kuri gahunda.

Umugore umwe yavuze ko yaje kwibabaza kugira ngo abana be babone abagabo kuko bababuze mu gihe abapadiri babwiye itangazamakuru ko ukwizera kw’aba bagore ariko kwabazanye gukubitwa iz’akabwana.


Ibitekerezo

  • mbega injiji niba joriji neza neza

    Abo si abapadiri, abapadiri ni aba Kiliziga gatolika abandi ni abapfumu dire ko ari n’abagakondo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa