skol
fortebet

Abagore n’abakobwa batuye mu mujyi bise "isi y’abagore" bafite ikibazo cyo kutabona abagabo kandi ariwo mujyi ku isi ufite abagore n’abakobwa beza

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umujyi wa Noiva do Cordeiro uherereye mu majyepfo y’igihugu cya Brazil uravugwaho kuba ari wo mujyi wa mbere ku isi utuwemo n’abagore n’abakobwa benshi beza kandi bakiri bato.

Sponsored Ad

Abagore bo muri Noiva do Cordeiro bavuga ko imihango yo gusezerana mu nsengero, kubatiza no guterana basenga ari imihango ya kigabo kandi ko bo batayishyigikiye.

Ubusanzwe uyu mujyi ubarirwamo abagore n’abakobwa basaga 600 bafite imyaka hagati ya 20 na 35 y’amavuko. Aba bagore n’abakobwa bo muri uyu mujyi batangaje ko bashaka ko uyu mujyi uhinduka uw’abantu bakiri bato gusa ariko na none ku rundi ruhande bahangayikishijwe n’ibura ry’abagabo kubera amahame bagenderaho.

Nubwo hagenda hagaragaramo abashatse abagabo, ngo nabo bagomba kuba batararenza imyaka yagaragajwe hejuru ariko nabwo ngo abagabo basabwa gukorera mu duce twa kure y’uwo mujyi ku buryo babasha kongera kubonana n’imiryango yabo muri week-end hanyuma abadafite imirimo nabo bakaba bemera gutegekwa n’abagore.

Abagore n’abakobwa bo muri uyu mujyi ngo baba ari beza

Aba bagore ngo bitoranyije bagatura muri uyu mujyi bavugwaho kuba bateye neza ku buryo bafite imiterere ikurura abagabo ariko ngo umugabo wemeye kubashakamo akaba agomba no kuba yemera gugendera ku mabwiriza yabo.

Abana baho b’abahungu bamaze kugera mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko ngo birukanwa muri uwo mujyi bakajya gushakishiriza imibereho mu yindi mijyi ku buryo nta muntu w’igitsinagabo upfa kuhagaragara mu minsi y’akazi.

Mu buzima bwabo bwa buri munsi bakora ibyabateza imbere nko mu tundi duce

Uyu mujyi ngo umaze imyaka myinshi ugendera kuri aya mabwiriza kuko n’umugabo ugerageje kubayo nta mabwiriza cyangwa amatwara ya Kigabo agomba kubazanamo. Aba bagore n’abakobwa bo muri aka gace, ngo batunzwe n’ubucuruzi, ubworozi n’indi mirimo ituma biteza imbere ndetse bakagira n’amadini atandukanye.

Ikindi ni uko ngo iyo hari uhimukiye bagaperereza bagasanga yarigeze gushaka umugabo cyangwa yarigeze kuba indaya bamwirukana kuri ubwo butaka bise "isi y’abagore"

Bishimira gukunda no gukundwa ariko kubona abagabo bikaba ikibazo kuko abagabo bahaje basabwa kugendera ku mabwiriza yabo.

Abandi bagore n’abakobwa bakiri bato ngo bamaze kumenya iby’uyu mujyi batangiye kujya bawimukiramo ariko ku buryo mu ntego zabo nta mugabo wagombaga kuhatura. Uyu mujyi urimo amadini menshi nk’abakatorike, abangirikani n’abandi ariko ntago yose ariko aba bagore bayemera.

Aba bagore bashimishwa no kubaho mu buzima butagira igitsina gabo kuko akenshi baba baniganirira ibyo bahuriyeho.

Nubwo aba baturage biganjemo abagore n’abakobwa bishimira kuba muri uyu mujyi, bagaragaza impungenge kuko ngo bitaborohera kubona abo barushingana nubwo na none bitaborohera kuwuvamo ngo bagende.

Uwitwa Nelma Fernandes w’imyaka 23 y’amavuko avuga ko imyaka ishize ari myinshi yewe atarabona n’uwamusoma. Ikindi ni uko ngo usanga abasore ba kure batinya gushaka abakobwa bo muri uwo mujyi bityo ngo ugasanga bashakana n’abo bafitanye amasano nka babyara babo n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa