skol
fortebet

Abahanga mu binyabuzima batewe ubwoba n’ikinyamaswa kidasanzwe cyagaragaye bwa mbere muri Namibia [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

Abahanga mu binyabuzima bakomeje guterwa ubwoba n’igisimba kimeze nk’ifi cyaigaragaye bwa mbere muri Namibia aho benshi bibaza niba ari Whale cyangwa niba ari igifi cyitwa Dolphin bikabayobera.

Sponsored Ad

Iki kinyamaswa kinini cyane cyagaragaye ku mucanga wo muri Namibia gikura benshi umuteka kugeza ku bahanga bakibonye ndetse batangaza ko kuva isi yabaho aribwo bwa mbere babonye inyamaswa iteye gutyo.

Iki kinyamaswa gifite umunwa nk’uwi ifi kireshya na metero 6 z’uburebure,cyagaragaye ku mucanga wo muri pariki ya Dorob yo mu gihugu cya Namibia.

Umushakashatsi kuri aya mafi ya Dolphin Dr Simon Elwen yavuze ko mu by’ukuri aribwo bwa mbere yabona ifi imeze gutya ndetse atahita yemeza icyo iyi nyamaswa ari aricyo .




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa