skol
fortebet

Abahigi baciye ibintu kubera ifoto bashyize hanze bafashe ikiyoka kidasanzwe bavumbuye

Yanditswe: Monday 08, Apr 2019

Sponsored Ad

Abahigi bakomeye bakomoka muri Leta ya Florida yo muri Amerika,baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto bifotoje bamaze kuvumbura ikiyoka kinini kurusha ibindi byose muri USA.

Sponsored Ad

Iki kiyoka cyafashwe cyapimaga ibiro hafi 64,cyari gifite amagi 78 mu nda yacyo cyari hafi guturaga akavamo inzoka nyinshi bingana.

Iki kiyoka kiri mu bwoko bw’uruziramire cyavumbuwe n’umugabo umwe washyize camera ku kigabo cyari muri iri shyamba kikamugeza kuri iki kigore kinini cyane.

Iki kiyoka cyari kiri mu gice cyahariwe inyamaswa cyitwa The Big Cypress National Preserve muri iyi leta ya Florida.

Benshi bari bazi ko nta nzoka ingana gutya ikiba muri USA kubera imiyaga ndetse n’imiriro yagiye ikongora ama pariki yo muri aka gace,ariko nyuma y’ubu buvumbuzi bw’aba bagabo havumbuwe iki kiyoka cya rutura.




Iki kiyoka cyavumbuwe mu gace ka The Big Cypress National Preserve muri Florida

Ibitekerezo

  • Mwebwe rero abanyamakuru turimo kujyenda tubavumbura!mugerageze mushake inkuru abanyarwanda bakeneye !yego nibyo kwita kunyungu zanyu ariko muzihuze nizabanyarwanda kuko nibo mukorera!!!impamvu mvuze ibingibi nuko nkiyi foto mwazanye hano njye nayibonye mumyaka ishize!!!so nkiba ! ESE kuki mushaka gusubiza abanyarwanda inyuma aho kuba mwabagira updated!! Mwisubireho!!!

    Ingeniere urabababeshyera nonese niba gutara amakuru barabafungiye bazabigenze gute? bajye Kinshasa se batuzanire ibiberayo, Kenya, Bujumbura, Dar el salam? Amikoro ni make bakora gusa gusemura Jeune afrique, sinzi impamvu batajya kuri VOA, BBC ubundi bagashyira muri google bakongeraho ubuhanga bagacukumbura.Bagahamagara abandi banyamakuri bagakora muri réseau.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa