Kigali

Abakecuru bo mu Bwongereza bashiriye muri Gambia bashaka abapfubuzi [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 March 2019 Yasuwe: 14223

Abakecuru bo mu bwongereza bari kwisuka muri Gambia ku bwinshi bagiye gushaka abapfubuzi nyuma y’aho umwongerezakazi witwa Prue Leith,yababimburiye agata umugabo we,akajya kwishakira umupfubuzi muri iki gihugu,usanzwe atwara abagenzi.

Abakecuru bahawe pansiyo bari gutega indege ku bwinshi bakerekeza muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyamaze kwitwa indiri y’abakecuru b’Abongereza.

Mu ma Bar na resitora zitandukanye muri Gambia,hari kugaragara abakecuru b’abazungu benshi basohokanye n’abasore bakiri bato bakomoka muri iki gihugu gikora ku nyanja.

Aba bakecuru b’Abongereza bari gusohokana n’aba basore ku mazi,bambaye utwenda two kogana ari nako bahana utubizu twa hato na hato n’aba basore bahorana amatelefoni meza yo kwifata selfies bari ku mucanga.

Barbara ukomoka mu mujyi wa Manchester,yavuze ko uburyohe ari kubonera mu gihugu cya Gambia atigeze abubona mu Bwongereza ariyo mpamvu yiteguye kuhaguma abasore baho bakamusazisha neza.

Nubwo aba bakecuru bari kumanuka muri Gambia,bamwe bari kubikora bigengeseye kuko ngo hari uwo umusore yariye umutima amusaba ko bajyana mu Bwongereza kugurisha ibyo atunze ngo baze bagure ubutaka muri Gambia,bagarutse aramwihakana amaze gukenyerera ku ma pawundi.

Abasore bamwe bo muri Gambia yamaze kubatizwa GRANbia kubera gukundwa n’abakecuru b’Abongereza,bemera gukundana nabo kugira ngo babafashe kwigira muri UK gushaka imirimo aho gusazira muri Afurika.

Savvy Jackie Simpson w’imyaka 62 waje gushaka umugabo muri Gambia yagize ati “Dukwiriye kuba maso.Nubwo ari abasore beza ariko ntidukwiriye kubizera.Bumva ko abakecuru ari zahabu babonye.Kuri njye mbikora nikinira simbakunda byimazeyo.”






Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yafashe umugabo ari gusambanira n’undi mugore muri Hoteli abatwara...

Umugabo w’umucuruzi ukomeye witwa Gilbert Kanyenga w’ahitwa Kalingalinga muri...
16 April 2019 Yasuwe: 7581 0

Umukobwa wari urangije kaminuza yahanutse ku gasongero k’inyubako ndende...

Umukobwa witwa Sydney Paige Monfries yahanutse ku gasongero k’inyubako...
16 April 2019 Yasuwe: 4958 0

Impanga zitaravuka zagaragaye ziri guteranira ibipfunsi mu nda ya nyina...

Abana babiri b’impanga bakiri mu nda ya nyina bafotowe n’icyuma cyo kwa...
15 April 2019 Yasuwe: 3965 0

Umunyezamu Kimenyi Yves yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...

Umunyezamu Kimenyi Yves wa APR FC n’Amavubi, yaciye ibintu ku mbuga...
15 April 2019 Yasuwe: 7305 2

Umugabo yibagiwe gufunga camera ye yari mu cyumba imufasha gufata umugore...

Umugabo witwa Yang wo mu Bushinwa yibagiwe gufunga Camera ye ubwo yarimo...
14 April 2019 Yasuwe: 12930 1

Umuhungu n’umukobwa baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto...

Abanya Nigeria benshi bacitse ururondogoro kubera amafoto umuhungu...
14 April 2019 Yasuwe: 6547 0