skol
fortebet

Abakinnyi barangajwe imbere na Cristiano Ronaldo wiyambitse nka Pere Noel batangiye gusohokana n’abakunzi babo mbere ya Noheli[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

Harabura amasaha make ngo abemera noheli bayizihize ku isi yose, ariko ibyamamare bitandukanye muri ruhago byatangiye gushyira hanze amafoto meza byasohokanye n’imiryango yabyo ndetse n’abakunzi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Sponsored Ad

Amakipe atandukanye ku isi yahaye akaruhuko ka noheli abakinnyi babo bituma basohokana n’abakunzi babo ahantu nyaburanga hatandukanye ndetse no mu ma restaurant meza cyane.

Cristiano Ronaldo yiyambitse nka “pere Noel”,yifotoza afashe impanga ze 2 ndetse ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez n’abandi bana be bose.

Uretse Ronaldo,abandi bakinnyi barimo Alisson Becker,John Terry wasezeye,Harry Kane,Robert Lewandowski,Alvaro Morata n’abandi,bashyize amafoto ku mbuga zabo za Twitter na Instagram amafoto bari kumwe n’abakunzi babo ndetse n’abana babo.










Ibitekerezo

  • NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa