skol
fortebet

Abakobwa b’ impanga bakabije inzozi barongorwa n’ umugabo umwe

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

Abakobwa b’ impanga bo mu gihugu cya Cote d’ Ivoire bafite imyaka 24 y’ amavuko ku wa Gatandatu inzozi zabo zabaye impamo barongorwa n’ umugabo umwe nk’ uko bayifuzaga.

Sponsored Ad

Ubukwe bwabo babereye mu musigiti wa Karpala mu mujyi wa Ouagadougou hafi y’ iwabo w’ aba ,

Ntawigeze adushyiraho agahato ko kurongorwa n’ umugabo umwe, niko umwe muri izi mpanga yavuze,. Ati “Turishimye cyane kubwo kurongorwa na Salim, kuko ni inzozi twakuranye kurongorwa n’ umugabo umwe”

Umwe muri izi mpanga yagize ati “Hashize umwaka menyanye na Salim. Nahise mumenyesha ko turi impanga kandi twifuza kurongorwa n’ umugabo umwe.”
Uyu mukobwa Saadia wamaze guhinduka umugore wa Salim yavuze ko Salim yamusubije ko nta kibazo azabarongora bombi.

Yongeyeho ati “Turakundana uko turi batatu turasangirira hamwe umunezero”.

Umugabo umwe gukora ubukwe n’ abakobwa babiri ntibisanzwe, ibi byatumye ububwe bwabo buhuza imbaga ijya kwihera ijisho ngo itazabwirwa inkuru mbarirano dore ko mu Kinyarwanda bavuga ngo ‘Inkuru mbarirano iratuba’

Ibitekerezo

  • Nubwo Abaslamu bavuga ngo bemerewe kurongora abagore benshi,nta kabuza bitera ibibazo byinshi.Niyo mpamvu imana ishaka ko turongora umugore umwe tukaba "umubiri umwe" (one flesh) nkuko Genesis 2:24 havuga.Yesu yasobanuye ko impamvu Abayahudi kera barongoraga abagore benshi,ngo nuko bali barananiye imana.Ntabwo rwose ari byiza kurongora abagore benshi.Niyo mpamvu imana ibitubuza.Ababikora,babiterwa n’irari ry’umubiri,ariko bibabaza imana cyane.Niyo mpamvu yahaye ADAMU umugore umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa