skol
fortebet

Abakobwa b’impanga bari mu mazi abira kubera kwanga ibiryo ngo bazabe abanyamideli [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Sponsored Ad

Abakobwa b’impanga bakomoka mu burusiya bafite imyaka 14 bari hagati y’ubuzima n’urupfu kubera ko bamaze igihe kinini batarya kugira ngo bagabanye ibiro,bibafashe kwinjira mu banyamideli b’ikigo.

Sponsored Ad

Izi mpanga 2, Masha na Dasha Ledeneva zirembeye bikomeye mu bitaro kubera kugabanya ibiro ku buryo bukabije bikaziviramo kunanuka ku buryo zitabasha guhagarara cyangwa kugenda.

Masha na Dasha Ledeneva bahaye akzi gakomeye abaganga bakomeye bo mu Burusiya kuko bari kubitaho kugira ngo barokore ubuzima bwabo,kuko bakabije kunanuka ndetse bamwe basigaye babita imizimu igenda.

Aba bakobwa bajyanwe igitaraganya I Moscow kuko bari barembeye mu rugo harabuze umuganga ubitaho kuko babatinyaga kubera ko umubiri wabo wari amagufwa gusa ndetse badashobora kuva aho bari.

Umunyamideli Maria Kokhno w’imyaka 29 niwe watabarije aba bana nyuma y’aho amenye ko iki kibazo cya Anorexia bafite nawe yakinyuzemo ubwo yashakaga kuba umunyamideli.

Ushinzwe kuzamura abanyamideli ku kigo cy’aba bana b’abakobwa niwe wababwiye ko bakwiriye kugabanya ibiro 5 kugira ngo babashe kwinjira mu ikipe y’abanyamideli,nabo banga kujya barananuka karahava.

Aba bakobwa bakimara gufata umwanzuro wo kureka kurya,bahise bagabanuka ibiro cyane kuko bari bafite ibiro 50 ariko Dasha yasigaranye 36,Masha asigarana 40,niko kurwara bikomeye bashyirwa muri koma.

Nyuma yo kuva muri koma mu bitaro by’iwabo,abaganga barabirukanye habura uwabafasha nyina atangira gutabaza mu binyamakuru kuko bari hafi gupfa nibwo bajyanwe I Moscow.

Umuganga uvura aba bakobwa I Moscow yavuze ko umutima wabo ushobora guhagarira isaha iyo ariyo yose kuko bagize ikibazo gikomeye.

Nyina w’aba bakobwa,Natalia Ledeneva,yavuze ko abakobwa be bagira umurava cyane ndetse bagitangira kwiyicisha inzara yarabingingaga ngo barye bakamubwira ko badashaka kurya, bararya imbuto n’isosi gusa.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa