skol
fortebet

Abakobwa bakize mu Bushinwa bagaragaje ubukire bwabo mu mafoto atangaje

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu irushanwa ryo kugaragaza ubutunzi bwabo ryiswe "Flaunt your Wealth" cyangwa "Falling Stars",abakobwa bo mu Bushinwa bifotoje amafoto bahanutse mu mamodoka abandi mu ndege bafite ibikoresho bihenze n’amafaranga.

Sponsored Ad

Aba bakobwa bakiri bato ariko b’abaherwe mu Bushinwa bari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu bagiye bifotoza baguye hasi bafite bamwe mu bintu bihenze.

Bamwe bifotoje bafite ibikapu bihenze cyane,ibikoresho byo kubafasha gukora make up n’ibindi bitandukanye.

Aba bakobwa biganye ibyo abo mu Burusiya baherutse gukora ubwo bashyiragaho irushanwa ryo kugwa mu buryo butangaje kuri Instagram.

Abana b’abaherwe bo mu Bushinwa bakunze gukora ibintu bitangaje kuri Instagram no ku zindi mbuga nkoranyambaga bitwaje amazina akomeye y’imiryango yabo


Ibitekerezo

  • China irimo kugira Billionaires benshi ku buryo izaca kuli Amerika mu myaka mike.Gusa ntitugahoze umutima wacu ku mafaranga n’ubukire gusa.Tujye twiga neza bible,turebe icyo ivuga ku bukire n’icyo imana idusaba.Urugero,YESU yigeze kubaza abantu ati "byakumarira iki gukira hanyuma ugapfa ukabisiga"?Yaduhaye umuti wo kugirango tuzabone ubuzima bw’iteka muli paradizo.Muli Matayo 6:33,yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa.Muli Yohana 6:40,yasezeranyije abantu bumvira iyo nama,kuzabazura ku Munsi w’Imperuka,akazabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ikibazo nuko abantu bita kuli iyo nama ari bake cyane.Abantu bibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,amafaranga,politike,etc...Ibyerekeye imana ntacyo bibabwiye.Bizatuma babura ubuzima bw’iteka kandi ntabwo bazazuka.Tujye dushaka imana mu gihe tukiriho,kugirango izatuzure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa