skol
fortebet

Abakobwa bari mu mihango babujijwe kwa mbuka umugezi

Yanditswe: Monday 15, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Ghana, abakobwa bari mu mihango babujijwe kwambuka umugezi nyamara amashuri bigaho ari hakurya y’ umugezi.
Umutware gakondo w’ ahitwa Upper Denkyira niwe uvugwaho kuba yarabujije abakobwa bari mu mihango kwambuka umugezi nawe akavuga ko iryo tegeko yarihawe n’ imana y’ umugezi.
Umutware watanze iryo tegeko avuga ko ryavuye ku mana gusa ntavuga ibizaba kuri abo bakobwa igihe bazaba barirenzeho nubwo avuga ko imana zabo zikomeye.
Kuba aba bakobwa babujwe kwambuka umugezi wa Ofin (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Ghana, abakobwa bari mu mihango babujijwe kwambuka umugezi nyamara amashuri bigaho ari hakurya y’ umugezi.

Umutware gakondo w’ ahitwa Upper Denkyira niwe uvugwaho kuba yarabujije abakobwa bari mu mihango kwambuka umugezi nawe akavuga ko iryo tegeko yarihawe n’ imana y’ umugezi.

Umutware watanze iryo tegeko avuga ko ryavuye ku mana gusa ntavuga ibizaba kuri abo bakobwa igihe bazaba barirenzeho nubwo avuga ko imana zabo zikomeye.

Kuba aba bakobwa babujwe kwambuka umugezi wa Ofin bari imugongo bivuze batazajya bajya ku ishuri muri icyo gihe cyabo ngarukwezi.

Impirimbanyi y’ irwanya ubusumbane hagati y’ abahungu n’ abakobwa akaba ashinzwe no guharanira isuku y’ abakobwa bari imugongo yamaganye iryo tangazo.

Ati “Birasa n’ aho izo mana zikomeye ariko sibyo. Dukwiye gufata inshingano yo kubaza izo mana uruhare rwazo ku byo zikomeje kubuza abantu no kubaza abatware uburyo bakoresha ubutware twabahaye”

Abaharanira uburenganzira bw’ abana bavuga ko bazakora uko bashoboye bagatsinda ibyo bitekerezo byo kubuza abakobwa bari mu mihango kujya ku mashuri kuko biyemeje gutesha agaciro ibihuha na kirazira zerekeranye n’ imihango.

Ikinyamakuru Afrikmag dukesha iyi nkuru cyatangaje ko abaturage ba Ghana bizera ibyo imana zibategeka bakanga kwambuka imigezi mu gihe runaka ngo batarohama.

Umugezi wa Ofin uri mu gace ka Ashanti kari mu gihugu cya Ghana rwagati. Ministiri Kwamena Duncan uhishinzwe ako gace yatangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose bagashakira umuti icyo kibazo.

Si muri Ghana gusa, kuko mu bihugu bitandukanye abakobwa babujijwe ibintu bimwe na bimwe mu gihe bari mu mihango

Madagascar abagore bamwe babujijwe kwiyuhagira igihe bari mu mihango, muri Nepal abagore bamwe bari mu mihango bategetswe kurara mu tuzu tw’ ibyatsi, muri Cote d’ Ivoire abagore bari mu mihango babujijwe kujya mu gikoni gutekera imiryango yabo no kuva mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa