skol
fortebet

Abakozi 2 bashinzwe kwita ku barwayi bafashwe amashusho bari gusambanira mu cyumba cy’umukiriya wabo ubana n’ubumuga

Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018

Sponsored Ad

Ann Mcghee w’imyaka 54 n’umugabo we Tom Dignan w’imyaka 56 bo muri Scotland bakorana mu kwita ku barwayi, bafashwe amashusho bari gukorera imibonano mpuzabitsina mu cyumba cy’umwe mu bakiliya babo ubana n’ubumuga bahita birukanwa ku kazi.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mugabo n’umugore binjiraga mu cyumba cy’umukiliya wabo bagasanga adahari, bashatse gutera akabariro niko kwiyaranja baryama hasi barabirangiza gusa ntibamenya ko uyu mugabo ubana n’ubumuga yabateze kamera, birangira abaregeye ba shebuja babirukana ku kazi.

Uyu mugabo w’imyaka 64 washyize aya mashusho hanze,yavuze ko mbere y’uko yigira inama yo kubafata amashusho, yavuze ko aba bombi bari barabigize akamenyero kuko mbere y’uko abafata amashusho yigeze kubumva basakuza muri iki cyumba cye ubwo yari kumwe n’umugore we,apanga kuzabatega camera akamenya ibyo baba barimo birangira abafashe bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugabo yavuze ko ubwo yafat aga aya mashusho y’uyu mugabo n’umugore bari gukorera imibonano mpuzabitsinamuri Mata uyu mwaka, yigaragambije muri iki kigo bakoramo bituma ba shebuja babirukana.

Uyu mugabo n’uyu mugore bakoreraga ikigo cyo muri Scotland cyitwa Avondale Care gifasha abarwayi,abana ndetse n’abasaza,kibaha n’amacumbi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa