skol
fortebet

Abakozi b’ikigo cy’Amashuli bafashwe bari gusambanira mu biro by’umuyobozi mukuru

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore w’umutetsi witwa Sam Sellars w’imyaka 46 n’umugabo witwa David Raw w’imyaka 45 usanzwe akora akazi gatandukanye karimo gukoropa no guhanagura ibiro byo kw’ishuli ryitwa De Aston state school mu Bwongereza, bafashwe bari gusambanira mu biro by’umuyobozi mukuru.

Sponsored Ad

Uyu mugabo n’uyu mugore bafashwe n’undi muyobozi w’iki kigo cy’Amashuli bakoraho cya De Aston state school giherereye ahitwa Lincolnshire mu Bwongereza bari gukorakoranira ku ntebe yo mu biro by’umuyobozi w’ikigo utari ubirimo muri ayo masaha.

Ikibabaje ni uko aba bombi barimo baca inyuma abo bashyingiranywe dore ko bose basezeranye mu mategeko n’abafasha babo bari basize hanze.

Nkuko bombi babyemeje,bahuriye muri ibi birori by’umuyobozi w’ikigo batangira kwegerana birangira basomanye ndetse banakorakoranye gusa ntibigeze basambana
nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’abarimu wabafashe.

David yavuze ko uyu mutetsi Sam ariwe wamushotoye atangira kumukorakora gusa yamuhagaritse batarasambana, nubwo uyu muyobozi wabafashe yabashinje ko basambanye.

Yagize ati “Ibintu byageze kure gusa nta gusambana kwabaye.Twari hafi kubikora,mbwira Sam ko tubihagarika.”

Uyu mugabo n’umugore bahise bava kuri iki kigo nubwo babwiye abanyamakuru ko batirukanwe ahubwo ari umwanzuro bafashe ku bushake bwabo.



Sam na David bafashwe bari gusambanira mu biro by’umuyobozi w’ikigo cy’amashuli bakoraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa