skol
fortebet

Abana 16 bameze ubwoya bwinshi mu maso bahinduka nka za "werewolf” kubera imiti ihumanye banyoye

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

Abana 16 bo muri Espagne mu gace kitwa Costa del Sol bahindutse nk’abantu bitwa "werewolf” bagaragara muri filimi z’impimbano nyuma yo kunywa imiti yanduye yitwa omeprazole.

Sponsored Ad

Aba bana 16 bahise basesa ubwoya bwinshi mu maso bahinduka nk’inyamaswa ubwo bari bamaze kunywa iyi miti yari yangijwe yitwa omeprazole ihabwa abantu bafite ikibazo mu rungano ngogozi.

Aba bana biravugwa ko bahawe iyi miti ivura ibibazo mu igogora,bayivanzemo iyitwa minoxidil ituma aba bana bagira ikibazo kidakunze kubaho cyo kumera ubwoya burebure ahantu hose ku mubiri [ hypertrichosis].

Ikigo gishinzwe ibijyanye n’imiti muri Espagne cyamaze guhagarika ikoreshwa ry’iyi miti,yageze I Malaga iturutse mu Buhindi aho yangiririjwe n’abantu bataramenyekana.

Ababyeyi benshi bagiriwe inama y’uko bagomba guhita bajyana abana babo ku baganga babifitiye uburenganzira igihe abana babo bahuye n’iki kibazo cyo kuzana ubwoya bwinshi ku mubiri.

Uku gukura cyane k’ubwoya kuri aba bana batewe iyi miti,kurahagarara iyo ababyeyi babo bahagaritse kubaha iyi miti.

Abana bagiye bagira ikibazo cyo kuzana ubwoya bwinshi bahuye n’ihohterwa rikomeye bakorewe na bagenzi babo nkuko Lalit Patidar w’imyaka 13, ukomoka mu Buhindi byabayeho yabitangaje.

Lalit yavuze ko kubera ubwoya bwinshi yari afite mu maso,bagenzi bamuteraga amabuye ndetse bakanamukubita bamwita "inkende".Yavuze kandi ko ubu bwoya bwatumaga atareba neza ndetse akananirwa guhumeka.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa