skol
fortebet

Abana b’impanga bavutse bafatanye batanze ubutumwa bukomeye ku isabukuru yabo y’amavuko [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2019

Sponsored Ad

Impanga 2 zavutse zifatanye, Shivanath na Shivram Sahu zikomoka mu gace ka Raipur mu Buhindi zavuze ko zishimiye uko zibayeho kuko ubuzima bwazo ari impano ikomeye Imana yazihaye ndetse ngo ntizicuza kuba zaranze ko abaganga.

Sponsored Ad

Izi mpanga zamamaye cyane ku isi kubera ukuntu zifite amaboko 4 n’amaguru 2,zagize isabukuru y’imyaka 18 zitangaza ko zishimiye uko zibayeho ndetse ziticuza kuba zaranze ko bazitandukanya.

Aba bahungu bombi bavuka mu cyaro cya Khenda,bavuze ko kuvuka kwabo ari impano y’Imana ndetse bishimiye ubuzima babayemonyuma yo kwanga ko babatandukanye ubwo bari bato.

Mu mwaka wa 2014 nibwo hasohotse amashusho yabaye kimomo y’aba bahungu bombi bari kuhagirana ndetse bari no gusangira.

Ababa bafatanye hafi yo ku nda basuwe n’inzobere mu buvuzi nyinshi zibemerera kubatandukanya ariko barabyanze ndetse kuri ubu bujuje imyaka 18 y’amavuko.

Ku munsi wabo w’amavuko bagize bati “Ntitwatandukana kuko ubu ntibyashoboka kubera ko turi bakuru.Abaganga batubwiye ko bashobora kudutandukanya ubwo twari abana ariko ubu twarakuze.

Ntabwo dushaka gukora ikindi kintu gishya,turifuza kuguma dutya.Dufite impano idasanzwe twahawe n’Imana kandi twifata nk’abantu 2 ariko bafite roho imwe.”

Aba basore baabye ibyamamare kuko bahuruza ba mukerarugendo benshi bakaza kubareba ndetse bakabasigira amafaranga.










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa