skol
fortebet

Abana batatu bagizwe imfumbyi n’ubusambanyi bwa nyina(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Colombia umugabo w’imyaka 42 ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufata umugore we asambana n’undi mugabo agahita abarasa bombi bahita bitaba Imana.
Umugabo witwa Juan Carlos Garcia w’imyaka 42 yatawe muri yombi nyuma yo kurasa kandi akica umugore we Sandra Castellanos w’imyaka 39 amaze kumugwa gitumo arimo gusambana n’undi mugabo witwa Noe Gomez w’imyaka 35.
Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabyanditse ngo uyu mugabo Juan yari asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano akaba yagakoraga mu (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Colombia umugabo w’imyaka 42 ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufata umugore we asambana n’undi mugabo agahita abarasa bombi bahita bitaba Imana.

Umugabo witwa Juan Carlos Garcia w’imyaka 42 yatawe muri yombi nyuma yo kurasa kandi akica umugore we Sandra Castellanos w’imyaka 39 amaze kumugwa gitumo arimo gusambana n’undi mugabo witwa Noe Gomez w’imyaka 35.

Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabyanditse ngo uyu mugabo Juan yari asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano akaba yagakoraga mu ijoro.

Juan yari asanzwe afite amakuru y’uko umugore we amuca inyuma nuko umunsi wo ku itariki ya 4 Kanama ahagana 9:00 nibwo yasubiye mu rugo asanga umugore we n’undi mugabo bari ku buriri mu rugo rwe.

Nawe ngo ntiyatindinganyije yahise afata imbunda arabarasa bahita bapfa ako kanya. Nyuma yo gukora icyo cyaha Juan yishyikirije polisi ndetse atangaza ko aticuza ibyo yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa