skol
fortebet

Abana batatu batarengeje imyaka 15 bibye imodoka bafatwa bamaze kuyirenza ibirometero 900

Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2019

Sponsored Ad

Abana bane bafashe imodoka irimo amafaranga n’indobani maze, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bayitwara kilometero zirenga 900 muri Australia nk’uko polisi ibivuga.

Sponsored Ad

Abahungu batatu n’umukobwa umwe bose bafite imyaka hagati ya 10 na 14, babasanze mu mujyi wa New South Wales uri mu gace ka Grafton ku cyumweru,taliki ya 14 Nyakanga 2019.

Bari bahagurutse ahitwa Gracemere muri Queensland mu ntangiriro ya ’week end’. Bivugwa ko umuhungu umwe muri aba bana yari yandikiye akandiko iwabo ko agiye.

Aba bana bose si abo mu muryango umwe, gusa bibye iyi modoka y’ababyeyi b’umwe muri bo nk’uko abategetsi babivuga.

Ku cyumweru kare, bamaze kugenda kilometero 140, bahagaze kuri ’station’ ngo imodoka inywe amavuta mu mujyi wa Banana, bivugwa ko ayo mavuta bayibye.

Umukozi kuri iyi ’station’ yabwiye ikinyamakaru Daily Telegraph cy’i Sydney muri Australia ko videwo ya camera z’umutekano yerekana imodoka yinjira igenda bisanzwe, umuntu akavamo akanywesha.

Uyu mukozi kuri ’station’ agira ati: "Yari umuntu mugufi rwose. Wabonaga binamugoye kugera ku idirishya".

Ku mugoroba w’uwo munsi, polisi yabonye iyi modoka ahitwa Glen Innes mu mujyi wo mu gace ka Grafton - rayikurikira. Gusa bageze aho bahagarika kuyikurikira kubera imyaka y’abayitwaye.

Polisi ivuga ko iyi modoka yaje guhagarara ku muhanda muri Grafton, bagasangamo aba bana bikingiranye, igakoresha imbaraga mu kuyifungura ikabata muri yombi.

Darren Williams, umupolisi muri Grafton, yabwiye igitangazamakuru Australian Broadcasting Corporation ko babona ko aba bana bagiye bakuranwa gutwara kuko urugendo bakoze ubusanzwe rufata amasaha 10.

Yagize ati: "Ni urugendo rurerure, ni urugendo rukomeye ku muntu ukiri muto".
Polisi ivuga ko aba bana baza guhatwa ibibazo ababyeyi babo nibagera muri aka gace bafatiwemo.

Muri iki gihugu, umuntu yemererwa uruhushya rwo gutwara imodoka afite nibura imyaka 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa