skol
fortebet

Abantu baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera udukoryo bagiye bakora mu rukundo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 30, Nov 2018

Sponsored Ad

Muri iyi minsi abantu basigaye bakora udushya dutandukanye mu rukundo tugatuma bavugwa cyane mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bahitamo gushyingiranwa n’abafite abana babruta,abandi bagashyingiranwa n’ibipupe,imodoka, amatungo n’ibindi.

Sponsored Ad

Uretse gukundana ku bantu batari ku rwego rumwe hari n’abandi bakundana bagakora udukoryo tudasanzwe,tugaca igikuba hirya no hino.

Mu mwaka wa 2014,umusore witwa Kyle Jones w’imyaka 31 yaciye ibintu ubwo yatangazaga ko ari mu rukundo n’umukecuru w’imyaka 91 witwa Marjorie warutaga nyina umubyara.

Kyle yavuze ko nubwo abantu bakururwa n’abakobwa batoya,bafite imisatsi myiza ndetse n’imiterere idasanzwe,we yikundira abakecuru ndetse mbere ya Marjorie yari amaze gutandukana n’abagore 5 bari hejuru y’imyaka 60.

umwongerezakazi witwa Sarah w’imyaka 28 aherutse guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera gushyingiranwa n’umugabo witwa David umurusha imyaka 41 ndetse wamushatse amaze gutandukana na nyina umubyara.

Indi nkuru yaciye ibintu mu rukundo n’iy’umusore witwa Francinaldo da Silva ukundana n’umukobwa muremure ku isi kurusha abandi witwa Elisany da Cruz Silva.

Hari abandi bantu baciye ibintu barimo umugabo washyingiranywe n’imodoka ye kubera urukundo ngo ayikunda ndetse n’umugabo watangaje ko kubera ukuntu akunda umugore we ahitamo kumugaburira nk’uruhinja.

Umugabo ukunda umugore ufite umugore ufite umubyibuho ukabije,yiyemeje kumuhata ibyo kurya kugira ngo arusheho kugira imbaraga.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa