skol
fortebet

Abantu bagiye gushyingura batunguwe n’amajwi y’uwari wapfuye yabasabaga kumufungurira isanduku agasohoka

Yanditswe: Monday 14, Oct 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Irlande hari inkuru itangaje yabaye kimomo hirya no hino ku isi ivuga ukuntu abantu bagiye gushyingura batunguwe no kumva amajwi y’umuntu bari bagiye kurenzaho itaka asaba ko bamufungurira isanduku agasohoka kuko aho yari ari hari umwijima.

Sponsored Ad

Uwahoze ari umusirikare mu ngabo za Irlande witwa Shay Bradley ukomoka mu mujyi wa Dublin niwe wumvikanye asaba abari baje kumushyingura kumufungurira isanduku agasohoka nyuma y’aho bari bamaze gucukura no kumugeza hasi mu mwobo.

Ubwo abantu bari bitabiriye umuhango wo gushyingura uyu mugabo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ahitwa Kilmanagh muri Leinster biteguraga kumurenzaho agataka,bagiye kumva bumva amajwi ye asaba ko bamusohora kubera ko mu isanduku hari umwijima.

Yagize ati “Muraho,muraho.Mureke njye hanze.Aha ndi nihe?.Mundeke nsohoke,aha hari umwijima.Napfuye nifuzaga kubasezeraho.”

Abari aho bose barasetse karahava nyuma yo kumva aya majwi yarangijwe no guseka k’uyu mugabo wahoze ari umusirikare wari umaze iminsi arwaye.

Aya majwi yumvikanye mu muhango wo gushyingura Shay, niwe wayifashe mbere y’uko apfa kuko yari amaze igihe arembeye mu bitaro,asaba abagize umuryango we ko bazayashyira mu mva ye ubwo bazaba bari kumushyingura hanyuma bakumvisha ubu butumwa abazitabira uyu muhango.

Amashusho y’iyi mva yarimo amajwi avuga yashyizwe hanze n’umuryango w’abahoze ari abasirikare ba Irlande mu rwego rwo gusezer kuri mugenzi wabo gusa yakwirakwijwe ku isi yose.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa