skol
fortebet

Abantu basambaniraga mu ishyamba barashwe n’abahigi bagira ngo ni inyamaswa

Yanditswe: Sunday 10, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mu majyaruguru ya Leta zunze ubumwe za Amerika ahitwa Ohio habereye agashya ubwo abahigi bari mu kazi kabo mu masaha y’ ijoro barasaga umugore n’ umugabo bari mu byishimo bateruye ishyamba mu masaha y’ ijoro.

Sponsored Ad

Umuhigi witwa Jarod Burns n’ umuhungu we bumvise ikintu kihitira mu ishyamba mu masaha y’ ijoro babatura imbunda zabo bararasa. Bavuga ko babonaga ari ibinyamaswa bibiri bifite ibyoya byinshi ariko ntibyari ibyoya ahubwo yari imisatsi miremire y’ umugabo w’ imyaka 43 witwa Chris Mumford n’ umugore w’ imyaka 41 witwa Janet Smith basambanaga.

Aba bahigi babwiye polisi ku mugace batuyemo haba inyamaswa z’ inkasi zimeze nk’ ingagi zizwi nka sasquacthes, polisi irabahakanya. Bavuka imwe mu mpamvu zatumye bihutira kurasa ari ukugira ngo babone gihamya yo kwereka polisi ko izo nyamaswa zihari.

Mumford yarashwe amasasu atatu rimwe mu rutugu, irindi mu kaguru naho Smith araswa mu itako no ku kaboko. Nyuma yo kurwaswa abasambanaga baratatse maze abahigi bahita bamenya ko bibeshye bahamagara imbagukiragutabara kuri 911.

Abaganga bavuga ko hari icyizere gisesuye cy’ uko abarashwe bazakira. Polisi yo yatangije iperereza ngo imenye ikihishe inyuma y’ iri sara n’ iraswa gusa uyu muhigi akomeje kuvuga ko sasquatches ziba mu gace batuyemo kandi ko nayibona azayirasa atazuyaje.

Ibitekerezo

  • Ubusambanyi bwicisha millions z’abantu.Urugero,kugeza ubu Sida yishe abantu barenga 35.Nyamara abantu banze gucika ku busambanyi.Niyo Business ya mbere ku isi,nubwo Imana ibitubuza.Gusa tujye tumenya ko kwishimisha akanya gato ukora ibyo Umuremyi wawe yatubujije,ni ubupfapfa (lack of wisdom).Kubera ko ababikora bose bizatuma batabona ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma uri hafi.Soma Yohana 6:40.Tujye twubaha Umuremyi wacu.Nibwo buzima nyakuri.Amategeko Imana iduha,ni ku nyungu zacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa