skol
fortebet

Abantu bose bakomeje gutangarira umwana wateweho amaboko yavanywe ku wapfuye kandi akaba akora neza(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Umwana w’umuhungu w’Umunyamerika yateweho amaboko mashya ku buryo ubu akora neza kandi akabasha kuyakoresha akina udukino tw’abana dutandukanye.
Inkuru dukesha BBC ivugako uyu mwana, Zion Harvey, amaze imyaka ibiri ateweho amabko, kuko yayateweho afite imyaka 8 ubu akaba afite 10, aho bayamuteyeho mu mwaka w’2015. Ababonye Zion akinisha ayo maboko basabwe n’ibyishimo bitewe nuko amerewe. Ayo maboko yateweho ni ay’undi mwana wapfuye.
Yifashishije ayo maboko, Zion abashaka kwandika, kwitamika (...)

Sponsored Ad

Umwana w’umuhungu w’Umunyamerika yateweho amaboko mashya ku buryo ubu akora neza kandi akabasha kuyakoresha akina udukino tw’abana dutandukanye.

Inkuru dukesha BBC ivugako uyu mwana, Zion Harvey, amaze imyaka ibiri ateweho amabko, kuko yayateweho afite imyaka 8 ubu akaba afite 10, aho bayamuteyeho mu mwaka w’2015.

Ababonye Zion akinisha ayo maboko basabwe n’ibyishimo bitewe nuko amerewe. Ayo maboko yateweho ni ay’undi mwana wapfuye.

Yifashishije ayo maboko, Zion abashaka kwandika, kwitamika ibiryo no kwiyambika imyenda, bivuze ko ubwonko bwe bwarangije kwakira ayo maboko, kuko ari nabwo biyakoresha nkuko amasuzuma yakozwe abishimangira.

Uyu mwana yavutse afite amaboko yose abiri, ariko nyuma y’imyaka ibiri byabaye ngombwa ko abaganga bayaca kubera uburwayi yari yagize.
Abyivugira ati ”Mfite imyaka ibiri, banciye amaboko kuko yari arwaye”.

Icyo gihe yari arwaye indwara yitwa Sepsis, yugarije abantu, abaganga bayaciye kuko yari yarononekaye, icyo gihe yari arwaye n’impyiko. Yaje guhabwa impyiko nshya yavanywe muri nyina.

Zion yateweho amaboko mashya mu mwaka wa 2015, cyabaye igikorwa kidasanzwe cyakozwe ku Isi.

Uretse undi muntu wigeze guterwaho amaboko nk’aya mu 1998, Zion yabaye uwa mbere mu bahawe amaboko afite imyaka mike cyane.

Aya maboko yayateweho n’itsinda ry’abantu 40 barimo abaganga babaga 10, ni bo babaze Zion ijoro ryose kugeza mu gitondo ubwo bamushyiragaho amaboko mashya.

Muri icyo gikorwa bari bahanganye n’ikibazo cyo guteranya udutsi dutoya ducamo amaraso kugira ngo atembere hose, no kugira ngo ayo maboko akomere. Ubu Zion akina basebal, umukino bafata bafite igikoresho cyayo mu biganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa