skol
fortebet

Abantu bose bakomeje kwibaza ibitandukanye ku myitwarire y’umuhanzi wasimbuje abakunzi be igipupe aho anasohokana nacyo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Abantu bose bakomeje kwibaza ibitandukanye ku myitwarire y’umuhanzi wasimbuje abakunzi be igipupe aho anasohokana nacyo
- Umuhanzi ukomeye muri Nigeria yatunguye benshi ku mwanzuro yafatiye abakobwa bashurashura
- Umuti utoroshye Shuga yashakiye abakobwa bamushurashuraho, wakuye abantu umutima

Sponsored Ad

Ubwo uyu musore usanzwe akora ibijyanye n’umuziki mu gihugu cya Nigeria, yagaragaraga mu gace ka Ikeja avuye kugura igipupe yahaye izina rya Tontoh, abantu bose baramuhururiye batungurwa n’icyo azagikoresha.

Uyu musore ukomeje kuvugisha benshi ibitandukanye kubera igipupe cye yaguze akayabo k’amanaira agera kuri miliyoni (N1.000.000), ngo yaba nta yindi mpamvu yamuteye kugura iki gipupe, ngo ni uko arambiwe imyitwarire y’inshuti ze z’abakobwa, aho agira ati, ndambiwe guhora nsangira inshuti z’abakobwa. Shuga Shaa ashimangira ko turi mu bihe byateye imbere, yahamije ko iki gipupe kigomba kumubera mu mwanya w’umukunzi we, muri make kikaba ari cyo nshuti y’umukobwa afite kuri ubu.

Nyuma yo kuvugwaho byinshi bitandukanye rero harimo no kumunenga, Shuga Shaa, yisabiye abakomeje kumuvuga nabi ko bareka kwivanga mu buzima bwe na Tontoh (Igipupe/ inshuti ye), kuko ngo agomba kukitaho kandi akajya agikorera byinshi byiza by’agaciro abashije kugikorera.

Shuga Shaa yahururiwe n’imbaga y’abantu ubwo yari avuye guhaha igipupe cye yahaye izina rya " Tontoh"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa