skol
fortebet

Abanyamakuru bo muri Senegal n’abo muri Tunisia bakozanyijeho bapfa penaliti

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

Abanyamakuru b’imikino bo muri Senegal n’abo muri Tunisia bakozanyijeho bapfa penaliti yimwe igihugu cya Tunisiza nyuma y’aho Idrissa Gana Gueye yakoze umupira n’ukuboko umusifuzi Bamlak Tessema Weyesa wo muri Ethiopia akemeza ko nta penaliti nyuma yo kwitabaza VAR.

Sponsored Ad

Amashusho yasakajwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abanyamakuru bo muri Senegal n’abo muri Tunisia bari guterana amakofe n’amagambo nyuma y’aho ku munota wa 114 w’umukino,uyu musifuzi wo muri Ethiopia yanze penaliti ya Tunisia,abanyamakuru bo muri Senegal bakishima hejuru bagenzi babo.

Nyuma y’iki cyemezo cy’umusifuzi,umwe mu banyamakuru ba Tunisia yahise azamuka ajya gukubita uwa Senegal ibyari akazi bihinduka imirwano amakofe avuza ubuhuha.

Umukino warangiye Senegal isezereye Tunisia ku gitego 1-0 cyitsinzwe na myugariro Dylan Bronn nyuma y’ikosa ry’umunyezamu we Moez Hassen,wananiwe gukubita umupira wari ukaswe na Henri Saivet wa Senegal kuri coup franc.

Senegal yakatishije itike yo kugera ku mukino wa nyuma izacakiranamo na Algeria mu gihe Tunisia izakina na Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa