skol
fortebet

Abanyeshuli bo muri Kaminuza ya Bristol bifotoje bambaye ubusa kuri Noheli [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, Dec 2018

Sponsored Ad

Abanyeshuli bo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza bari kuvugwa cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto bifotoje bambaye ubusa,bashaka gushyira muri kalendari bazagurisha amafaranga avuyemo bakayafashisha abakene.

Sponsored Ad

Aba banyeshuli bo muri iyi kaminuza biganye abandi bo mu yandi ma kaminuza yo mu gihugu cy’Ubwongereza bagiye bifotoza bambaye ubusa kugira ngo bafashe abakene,nabo bahamagara gafotozi bifotoza bambaye ubusa kugira ngo amafoto yabo azasohoke muri Calendar ya 2019 bifuza kugurisha bagafashisha abakene amafaranga azavamo.

Amafoto y’aba banyeshuli yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyirwa hanze n’iyi kaminuza yifuza gufasha uduce 3 dukennye cyane two mu bwongereza.

Uwafotoye amafoto aba banyeshuli bambaye ubusa yavuze ko bifuje gukoresha imibiri yabo kugira ngo bafashe abantu bababaye ndetse batabonye amahirwe yo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli nk’abandi kubera amikoro make.

Iyi kalendari izagurishwa n’ihuriro ry’aba banyeshuli aho imwe izajya igura amapawundi 7 ndetse kuri ubu zatangiye gucururizwa kuri Internet.









Ibitekerezo

  • Ibi nta kindi bisobanura uretse kuba "turi mu minsi y’imperuka".Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
    Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Dushake imana mbere yuko uwo munsi uteye ubwoba uza.
    Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake cyane imana,twe guheranwa n’ibyisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa,Imana ibafata nk’abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa