skol
fortebet

Abanyeshuri bambitswe ibikarito mu kizamini ngo badakopera

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Abategetsi b’ishuri rimwe mu Buhinde basabye imbabazi nyuma y’uko amafoto akwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abanyeshuri bambaye ibikarito mu mutwe bari mu kizamini.

Sponsored Ad

Aya mafoto yafashwe abanyeshuri bari mu kizamini cy’ubutabire (chimie) ku ishuri ryisumbuye rya Bhagat riri ahitwa Haveri muri leta ya Karnataka mu majyepfo y’Ubuhinde.

Amafoto yerekana aba banyeshuri bambaye mu mutwe ibikarito bikaseho ku ruhande rumwe, mu buryo butuma batabasha guhindukira ngo barebe ku ruhande.

Abategeka iri shuri basabye imbabazi kubera ibi bintu.

MB Satish wo kuri iri shuri, yabwiye BBC ko batekereje gukoresha ubu buryo budasanzwe kugira ngo bahangane no gukopera mu bizamini.

Yavuze ko ishuri ryatekereje gukora ibi nko "kubigerageza" nyuma yo kumva ko hari n’ahandi mu gihugu babikora.

Yashimangiye ko abanyeshuri bemeye kwambara ibi bikarito ku mutwe kandi ari nabo ubwabo babizanye.

Agira ati: "Nta munyeshuri wahatiwe kubyambara. Nk’uko mubibona ku mafoto hari abatabyambaye".

Akomeza avuga ko bamwe babyambaye iminota 15, abandi 20 ndetse akemeza ko hashize isaha babategetse kubivanamo.

Hashize umwanya aya mafoto ari gukwirakwira, bivugwa ko ushinzwe uburezi muri aka gace yahise ajya kuri iri shuri kwirebera no kwihaniza abakoze.

SC Peerjade umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi y’iri shuri yavuze ko ibi bintu "bibangamye".

Ati: "Tumaze kubona ubutumwa bw’ibyabaye, nahise nsaba abayoboye ishuri kubihagarika ako kanya". Ni amagambo ye asubirwamo n’ikinyamakuru Time India.

Abategetsi kuri iri shuri bemeje ko iri gerageza ryabo bahise barihagarika bamaze kubisabwa n’inama y’ubutegetsi yaryo.

Ibitekerezo

  • Ibi byerekana uburyo millions and millions badatinya gukora amanyanga.Byerakana ko abantu batinya imana aribo bake.Tekereza abantu babeshya,abiba,abasambana,etc...Nyamara bose bakavuga ko bakunda Imana kandi bayitinya.Ndetse bakayisenga.Nubwo bimeze gutyo,abantu batinya Imana ni bake cyane.Impamvu batayitinya,nuko bumva ko ibyo bible ivuga nta gaciro bifite.Urugero,ntabwo batinya ko abatubaha Imana bose batazaba muli paradizo.Bumva ko ari ukubeshya.Nyamara nuko byatinze kuba.Muli Habakuk 2:3,Imana iravuga ngo "niyo byatinda,uzabitegereze,kubera ko bizaba nta kabuza".Abihangana bakumvira Imana,nibo bonyine bazahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa