skol
fortebet

Abanyeshuri biga muri Kaminuza bagaburiwe amazirantoki n’ inkari zabo

Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018

Sponsored Ad

Abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere muri Kaminuza yigisaha iby’ubuhinzi n’amashyamba bagaburiwe amazirantoki ndetse babategeka no kunyara bakanywa ku ngufu mu muhango wo kubakira.

Sponsored Ad

Mu muhango wo kwakira abanyeshuri bashya baje muri iyi kaminuza iherereye mu Ntara ya Zambeze, abasanzwe bayigamo bateguriye abaje kwiga mu mwaka wa mbere amazirantoki ndetse no kunyara bagahita banywa bikorwa n’abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri.

Umwe mubabikorewe, Artemiza Nhantumbo yagize ati, "Abateguye iyi mihango badupfuye imisatsi yacu batwogosha ku ngufu. Byari biteye ubwoba, Byari bibabaje cyane. Badutegetse kurya amazirantoki no kunyara tugahita tunywa. twakarabye inkari tumaze kwihagarika, ari na ko badusiga amazirantoki ku mazuru yacu".

Ababyeyi baba banyeshuri ntibishimiye ibi bikorwa by’aba banyeshuri, bahise basaba ikigo ko cyafatira ibihano abagaragaye muri ibi bikorwa.

Ushinzwe amasomo ya za Kaminuza muri iyi Ntara ya Zambeze, Cardoso Miguel, yavuze ko Leta idashobora kwihanganira imyitwarire y’aba banyeshuri ariyo mpamvu yahise ishyiraho akanama gashinzwe kubikurikirana kugira ngo abagaragaye muri ibi bikorwa bahanwe ndetse abandi birukanwe burundu.

Imihango yo kwakira abanyeshuri bashya (Kubannyuzura) ntiyemewe n’amategeko ya Mozambique, gusa uyu muhango ukorwa n’abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri basa n’abihimura kuko nabo baba barabikorewe ubwo bageraga mu wa mbere.

Ibitekerezo

  • Alibaba.com ikorera he ????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa