skol
fortebet

Abanyonzi bo mu mugi wa Sao Paulo bigaragambije bambaye ubusa [Amafoto]

Yanditswe: Sunday 11, Mar 2018

Sponsored Ad

Abatwara amagare bo mu mugi wa Sao Paulo muri Brazil,bakoze imyigaragambyo bambaye ubusa mu rwego rwo gusaba uyu mujyi gukora ibishoboka byose umubare w’abapfa bitwaye amagare ukagabanuka cyane ko ukomeje kwiyongera.
Umujyi wa Sao Paulo urangwa n’imodoka nyinshi,ukunze gupfiramo abanyonzi benshi yaba abari mu myitozo ngororamubiri cyangwa abari gushaka amafaranga,byatumye abatwara amagare amagana birara mu mihanda bambaye ubusa basaba ubuyobozi bw’uyu mugi kugira icyo bubikoraho.
Benshi muri (...)

Benshi muri aba banyonzi bari biyanditseho amagambo yo kwamagana izi mpfu z’abanyonzi ndetse abagore benshi bari biyanditseho ubutumwa busaba uyu mugi kugira icyo ukora ku mabere yabo.

Mu mwaka wa 2017,abanyonzi barenga 37 bapfuye bitwaye amagare ndetse uyu mubare ukomeza kugenda wiyongera cyane ko uyu mujyi ari uwa 4 mu kubamo imodoka nyinshi nyuma ya Los Angeles, Moscow na New York.

Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2015,abanyonzi bagera ku 8,496 bakomoka muri Brazil bamaze gutakaza ubuzima bwabo batwaye amagare yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa