skol
fortebet

Abapasiteri n’abayoboke babo batawe muri yombi bazira gutaburura umurambo w’umwana ngo bamuzure

Yanditswe: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

Abapasiteri babiri bo muri Kenya n’abayoboke babo batandatu batawe muri yombi na polisi nyuma yo gutaburura umurambo w’umwana w’umukobwa witwa Esther Muceke, uherutse gupfa nijoro kugira ngo bamusengere azuke.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo aba bapasiteri babiri bamanukanye n’abayoboke babo 6 batangira gucukura ahashyinguwe uyu mukobwa bakuramo isanduku yarimo umurambo we batangira kumusengera ngo azuke.

Abaturage babonye aba bantu bari gutaburura umurambo,bahise bagira umujinya bikomeye bajya guhamagara polisi iraza ibata muri yombi bose.

Mu bantu batawe muri yombi na polisi, harimo umubyeyi w’uyu mwana w’imyaka 11 uherutse gupfa wasabwe n’uyu mupasiteri ngo bamutaburure amusengere yongere abe muzima.

Urukiko rwa Naivasha rwaburanishe uyu mupasiteri n’abayoboke be rwabakatiye igifungo cy’umwaka cyangwa se bagatanga akayabo k’ibihumbi 50 by’amashilingi.

Ibitekerezo

  • Abanyamadini barasetsa kabisa.Mujya mwumva Pastors barohama mu mazi ngo bagiye kwigana Yesu nabo bagendere ku mazi.Bavuga ko bakora ibitangaza,ariko wabishaka ukabibura.Muli make,bariyemera gusa kandi bagakora ibintu byinshi Yesu yatubujije.Urugero,Yesu yatubujije kwiha ama Titles (pastor,padiri,reverand,paapa,nyuributungane,bishop,etc...).Ikindi Yesu yadusabye,ni ugukora umurimo w’Imana ku buntu nkuko Matayo 10:8.Ndetse na Pawulo yaduhaye urugero y’uko Umukristu nyakuri,nawe ajya mu nzira akabwiriza nkuko nabo babigenzaga,kandi ntasabe amafaranga.Soma Ibyakozwe 20:33.Aba ba Pastors,nibarekeraho kubeshya abantu.Naho se nibajye kuli CHK na FAYSAL bakize abarwayi,bazure abapfuye nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga!Icyerekana ko babeshya,nuko nta muntu numwe wamugaye,wahumye cyangwa wapfuye bari bakiza.Ni Satani ibakoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa