Kigali

Abapolisi barinda ku kibuga cy’indege basabwe kugabanya kumwenyura

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 10 October 2018 Yasuwe: 2906

Abapolisi bakora ku bibuga by’indege mu Buhinde bahawe amabwiriza yo kumwenyura gacye. Ibi biraterwa n’impungenge ko urugwiro rushobora gutuma babonwa nk’abiraye mu gucunga umutekano, bikaba byateza akaga k’ibitero by’iterabwoba.

Ikigo cy’Ubuhinde cy’umutekano w’inganda, ari na cyo gishinzwe umutekano w’indege, cyatangaje ko gishaka ko abakozi bacyo "baba maso kurushaho aho kugira urugwiro."

Ikinyamakuru Indian Express cyo mu Buhinde cyatangaje ko aba bakozi bahawe ababwiriza yo kureka "kumwenyura byeruye", bagatangira gahunda yo "kumwenyura biri mu rugero."

Bivugwa ko abategetsi bemeza ko kugira urugwiro rukabije bishyira mu kaga umutekano w’ibibuga by’indege bikaba byakwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.
Rajesh Ranjan, ukuriye urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’indege, yavuze ko n’ibitero by’iterabwoba byibasiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2001, byabaye kubera "kurenza urugero mu buryo bwo kwita ku bagenzi."

Si ubwa mbere abapolisi bo mu Buhinde basabwe kuvugurura imikorere cyangwa guhindura imyitwarire yabo.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, leta ya Karnataka - imwe mu zigize Ubuhinde - yasabye abapolisi bayo kugabanya ibiro, bitihise bagahagarikwa ku mirimo yabo.

No mu mwaka wa 2004, abapolisi bo muri leta ya Madhya Pradesh mu Buhinde bongerewe amafaranga y’umushahara kugira ngo batereke ubwanwa bwo hejuru y’umunwa kuko ababakuriye bemezaga ko butuma bahabwa icyubahiro kurushaho.

Bitandukanye no mu Buhinde, ahandi kuri uyu mugabane w’Aziya, polisi y’igihugu cya Nepal yahaye akazi abatoza 600 mu mwaka wa 2014 ngo bahugure abapolisi ku buryo barushaho kugira urugwiro.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bya bipupe byifashishwa mu gutera akabariro byatangiye guhemukira abagabo...

Ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro (sex robots) byatangiye kwangiza...
19 January 2019 Yasuwe: 3060 0

Umugabo n’umugore bahanutse ku manga ndende nyuma yo kunywa agasembuye...

Umugore witwa Meenakshi Moorthy w’imyaka 30 n’umukunzi we Vishnu Viswanath...
19 January 2019 Yasuwe: 1071 0

Uyu mupasiteri yishe umukobwa yararimo amukoreraho ibitangaza[AMAFOTO]

Umushumba Lethabo Rabalango w’itorero Mount Zion General Assembly riherereye...
18 January 2019 Yasuwe: 4559 0

Umusore yabenzwe n’umukunzi we kubera telefoni ye yamutengushye igacuranga...

Umusore yavuze ukuntu yatengushywe bikomeye na telefoni ye yacuranze filimi...
18 January 2019 Yasuwe: 2668 0

Umugabo yaciye umutwe umugore we amuhoye kumugaburira ibiryo...

Umugabo w’imyaka 43 ukomoka mu Burusiya yatawe muri yombi nyuma yo kwica...
18 January 2019 Yasuwe: 1467 0

Umugore yatwitse umugabo we amuziza kumwima umubare w’ibanga ufungura...

Umugore n’umugabo bakomoka muri Indonesia barwanye bapfa umubare w’ibanga wa...
18 January 2019 Yasuwe: 2549 0