skol
fortebet

Abarenga 50 bariye inyama z’inka yishwe n’inzoka bajyanwe mu bitaro igitaraganya

Yanditswe: Monday 05, Feb 2018

Sponsored Ad

Nyuma yo kurya inyama z’inka yishwe iriwe n’inzoka, Abantu barenga 50 bajyanwe mu bitaro bamerewe nabi.Ibi bikaba byabereye mu cyaro cya Mpoza mu nkengero za Tsolo mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe ubuzima ku rwego rw’Intara, Sizwe Kupelo yatangaje ko abarwayi bose basuzumwe bagasanga barariye inyama z’inka yapfuye ariko batazi neza ko yariwe n’inzoka, ngo ubumara bw’inzoka nibwo bukomeje kuzonga benshi mu bari kwa muganga. Iyi nka yishwe n’inzoka
Ikinyamakuru NEWS24.COM (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kurya inyama z’inka yishwe iriwe n’inzoka, Abantu barenga 50 bajyanwe mu bitaro bamerewe nabi.Ibi bikaba byabereye mu cyaro cya Mpoza mu nkengero za Tsolo mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe ubuzima ku rwego rw’Intara, Sizwe Kupelo yatangaje ko abarwayi bose basuzumwe bagasanga barariye inyama z’inka yapfuye ariko batazi neza ko yariwe n’inzoka, ngo ubumara bw’inzoka nibwo bukomeje kuzonga benshi mu bari kwa muganga.

Iyi nka yishwe n’inzoka

Ikinyamakuru NEWS24.COM cyavuganye na Sizwe Kupelo aho yanemeje ko benshi muri aba barwayi barembejwe n’impiswi, kuruka, kubabara umutwe ndetse bakaribwa no mu gifu.

Iki kinyamakuru kivuga kandi ko muri bari kwa muganga abana ari 16, 8 bakaba bajyanye mu bitaro byitiriwe Nelson Mandela (Nelson Mandela Academic Hospital) abandi barimo kuvurirwa mu bitaro by’Akarere ka Mthatha.

Abandi bane (4) barimo abakuze bo bohereje ku bitaro bya Kaminuza byitirwe Mandela (L’hôpital Universitaire Nelson Mandela) kugira ngo bitabweho birambuye.

Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo ikaba yasabye abaturage kwirinda kujya barya inyama z’inyamaswa yapfuye kuko bigira ingaruka ku buzima.

Bamwe mu barwayi bari kuvurirwa muri ibi bitaro byitiriwe Nelson Mandela

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa