skol
fortebet

Abasambanyi bakubitiwe ku karubanda umugore umwe inkoni zimurembeje amanika ikiganza

Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Indonesia abantu babanaga mu buryo bunyuranyije n’ amategeko n’ abagore babiri polisi y’ iki gihugu babashyize ku karubanda babahata ikiboko bazira ubusambanyi.

Sponsored Ad

Byabereye mu ntara ya Aceh izwiho kugendera ku mahame y’ umuco cyane no kuba igendera ku mahame y’ idini ya Islam bikabije. Iyi ntara ituwe n’ abaturage biganjemo abayisilamu ubutegetsi bwayo bukaba bugendera kuri ya matwara akaze y’ idini ya islam azwi nka Sharia.

Abagore bafashwe baca abagabo babo inyuma umwe yakubitwaga ibiboko 11 ibi ninako byagenze ku ngo eshatu zabanaga mu buryo zitarasezeranye.

Umwe mu bagore wakubitwaga azizwa gushurashura yazamuye ikiganza bamaze kumukubita inkoni eshanu nk’ ikimenyetso cy’ uburibwe bw’ inkoni bumumereye nabi.

Imbaga y’ abantu yari ishungereye igikorwa cyo guhana aba basambanyi yarafanaga, abakerarugendo barimo baturutse muri Malaysia bo bafashe terefone zabo batangira gufata amafoto n’ amashusho.

Umujyi wa Aceh niwo wonyine ugendera ku mategeko ya Sharia mu gihugu cya Indonesia, gusa guverineri w’ iyi ntara aheruka gutangaza ko nabo barimo kuvugurura itegeko rigenga ibyaha n’ ibihano wenda ibihano bishobora kuzahinduka cyangwa bikaniyongera ntawamenya.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa