Kigali

Abasilamu 80 bafashwe barya mu gifungo barafungwa

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 17 May 2019 Yasuwe: 2545

Igipolisi cyo mu Majyaruguru ya Nigeria, mu ntara ya Kano kigendera ku mahame ya Kisilamu cyataye muri yombi abasilamu 80 bfataga amafunguro mu ruhame.

Igipolisi kigendera ku mahame ya Sharia cyavuze ko kidashobora kwihanganira abasilamu batinyuka kurira mu ruhame kandi bari mu gihe cyo kwiyiriza (Igifungo cya Ramadhan).

Icyo gipolisi cya Sharia, kizwi ku izina rya Hisbah, kivuga ko abo bantu bahagaritswe mu minsi itandukanye kuva iki gisibo cyatangira.

Intara ya Kano, ni imwe mu ntara zitari nke zo mu Majyaruguru ya Nigeria ziha agaciro amahame ya Sharia kuva mu mwaka w’2000.

Nubwo abo muri aka gace bagendera ku mategeko asanzwe, hari ikigero runaka bubahamo amahame ya Sharia.

Umuvugizi wa Hisbah mu ntara ya Kano, Adamu Yahaya, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abo bafashwe bari aba isilamu, kandi ko abapolisi badafata abatari aba isilamu kubera batagengwa n’amategeko ya k’Isilamu.

Yongeyeho ko bamwe muri abo batawe muri yombi babwiye ibiro bya Sharia ko bafunguye kubera batari biboneye ubwabo inyenyeri ya Ramadhani, abandi nabo bakirwaza, abayobozi bakaba basanzeizo mapmvu zitagenderwaho ngo barekurwe.

Aba isilamu bose bakuze bategetswe gufunga (kwiyiriza) mu gihe cya Ramadhani, ariko hariho abemererwa gufata amafunguro nk’abagore batwite, abana, abasheshe akanguhe n’abandi badafite imbaraga.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sakal umaze imyaka 40 atamesa mu mutwe we cyangwa ngo anogoshe umusatsi...

Umugabo witwa Sakal Dev Tuddu ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde amaze imyaka 40...
18 July 2019 Yasuwe: 1018 0

Umugabo wavuye Zimbabwe akagera mu Misiri n’amaguru agiye kureba igikombe...

Hirya no hino muri Afurika hiriwe inkuru y’umuforomo w’imyaka 32 witwa Alvin...
18 July 2019 Yasuwe: 842 0

Umugabo yakubise umugore we aramwangiza cyane nyuma yo kumufata ari...

Umugore ukomoka mu gace kitwa Solwezi mu gihugu cya Zambia yahuye n’uruva...
18 July 2019 Yasuwe: 2736 0

Umupolisi yaguze indaya ku muhanda ayigejeje mu rugo asanga n’umugabo

Umupolisi wo mu mujyi wa Abuja mu gihugu cya Nigeria yahuye n’uruva gusenya...
18 July 2019 Yasuwe: 3563 0

El Chapo umwami mu gucuruza ibiyobyabwenge yakatiwe igifungo cya burundu...

Joaquin Guzman wamamaye nka El Chapo, umucuruzi w’ibiyobyabwenge muri Mexico...
18 July 2019 Yasuwe: 1053 0

Umugabo n’umugore bahanutse kuri etaje ya 9 bari gukora imibonano...

Umugabo n’umugore barimo bakorera imibonano mpuzabitsina mu igorofa rya...
17 July 2019 Yasuwe: 5790 0