skol
fortebet

Abasirikari ba USA bafotowe bari kunywa amaraso y’inzoka ya Cobra bari no kumira scorpio nzima [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Feb 2019

Sponsored Ad

Abasirikare ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika barwanira mu mazi, bafashwe amafoto n’amashusho bari kunywa amaraso y’inzoka ya Cobra mu myitozo yo kwiga uburyo bushya bwo kwirinda ndetse no kwitabara mu gihe cy’ibibazo igihe umusirikare ari ku rugamba.

Sponsored Ad

Mu muhango ngarukamwaka witwa Cobra Gold,abasirikare ba US na Thailand bahurira hamwe bagahabwa ibigeragezo bikomeye byo kubatoza kwihanganira uburibwe igihe cyose bari ku rugamba,niyo mpamvu bagaragaye bari kunywa amaraso ya Cobra ndetse bari kumira n’utundi dukoko turimo na Scorpio.

Aba basirikare bafashwe amashusho n’amafoto yakwirakwiye hirya no hino ndetse babwiwe ko amaraso y’inzoka ari uburyo bwiza bwakwifashishwa mu gusukura amazi yo kunywa.

Ibihugu 28 byitabiriye uyu muhango w’aba basirikare bakora ibikorwa bidasanzwe mu rwego rwo kwiga kudapfa vuba igihe umusirikare ari ku rugamba.

Muri uyu muhango wabaye kuwa kabiri w’iki cyumweru muri Thailand ,abasirikare ba USA bagaragaje ko ari ibitangaza ubwo bacaga imitwe inzoka za Cobra banywa amaraso yazo nta kibazo.

Aba basirikare bigishijwe uburyo bwo kwica inzoko vuba ndetse n’indi myitozo ikomeye yagirira abasirikare akamaro ku rugamba.








Ibitekerezo

  • This is foolish.Cobra na Scorpion zica abantu ibihumbi buri mwaka kubera "uburozi" bwazo.
    Ndi mu bantu badakunda akazi ka gisirikare.Cyanecyane kubera ko nshaka kuba umukristu nyakuri.Umukristu bivuga umuntu wumvira Yesu Kristu.Yatubujije kurwana no kwicana,ahubwo adusaba "gukundana",ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 havuga.Mbere yuko asubira mu ijuru,Yesu yabwiye Abigishwa be ati nimubona UMWANZI ateye umujyi wa Yerusalemu,mwe ntimuzarwane,ahubwo muzahungire mu misozi.Bisome muli Luka 21:20,21.
    Niko byaje kugenda.Ubwo abasirikare b’Abaroma bateraga Yerusalemu mu mwaka wa 70,bayobowe na General Titus,abandi bantu bararwanye,uretse Abakristu.Bahungiye mu misozi ya Pella,hakurya y’umugezi wa Jordan.Mbisubiremo,kuba Umukristu nyakuri,bisobanura gukora ibyo Yesu yadutegetse,ukirinda kwigana abantu batari abakristu nyakuri.Bible ibita "abisi".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa